Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Liverpool irashaka Victor Osimhen, Messi agiye kongera gukinana na Luis Suarez, Thiago Silva, Bayern Munich, Victor Boniface

Ikipe ya Liverpool yiyongereye ku makipe arimo Arsenal na Chelsea yifuza gusinyisha Rutahizamu Victor Osimhen umunya Nigeria w’imyaka 24 ukinira Napoli. kugeza ubu Osimhen abarirwa agaciro ka miliyoni £90m.

Ikipe ya Inter Miami yatangaje ko ifite amahirwe yo gusinyisha umunye Uruguay Luis Suarez w’imyaka 36. Suarez yifuza kongera gukinana na Lionel Messi babanye muri FC Barcelona.

Myugariro w’ikipe ya Chelsea umunye Brazil Thiago Silva w’imyaka 39 yagaragaje ko yifuza gusubira mu ikipe ya Fluminense, uyu Mugabo afite amasezerano azarangira mu meshyi utaha mu ikipe ya Chelsea.

Ikipe ya Borussia Dortmund amakuru aravuga ko yiteguye guha umwanya Jordan Sancho mu kwezi kwa mbere. Sancho ntabwo ameranye neza n’umutoza we Eric ten Hag.

Newcastle United yagaragaje ubushake bwo gusinyisha Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria Victor Boniface w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen.

Bayern München ifite ikizere ko izagumana umukinyi wayo ukina hagati mu Kibuga ikamwongerera Amasezerano, Jamal Musiala arifuzwa yifuzwaga na Liverpool na Manchester city.

Related posts