Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi byakomeye, Arsenal irashaka Umukinnyi wa man city, Barcelona, Lionel Messi arashaka umukinnyi wa Real Madrid, Chelsea, Manchester,…

Ikipe ya Arsenal ikomeje kureba uko Umukinyi wa Manchester city ukina hagati mu Kibuga Kalvin Phillips afatwa na Pep, kugirango mu kwezi kwa Mutarama izamuzane ayifashe hagati mu Kibuga. Arsenal kandi iri kwifuza umunye Portugal Pedro Neto rutahizamu w’ikipe ya Wolves.

Chelsea irashaka kongera kumena banki igasohora amafaranga menshi muri Mutarama, kuri ubu irashaka Rutahizamu Victor Osimhen ukinira ikipe ya Napoli ndetse na Ivan Tony wa Brentford.

Ikipe ya FC Barcelona irashaka kugurisha burundu umukinyi wayo Ansu Fati uri mu ntizanyo mu ikipe ya Brighton. Barcelona ikavuga ko nihaza ikipe ibaha Amafaranga afatika bazahita barekura Fati w’imyaka 20.

Lionel Messi uri mu ikipe ya Inter Miami yagaragaje ko yifuza ko bamugurira Luka Modric w’ikipe ya Real Madrid.

Tottenham Hotspurs iri kwifuza myugariro w’ikipe ya Bayer Leverkusen, umunya Burkina Faso Edmond Tapsoba w’imyaka 24.

Umukinnyi wa Manchester United myugariro Lisandro Martinez uyu munsi arabagwa nyuma yo kugira imvune, biteganyijwe ko azamara amezi 3 hanze.

kuri ubu mukinnyi Romelu Lukaku akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Roma, mu mikino 5 amaze gukina amaze gutsinda ibitego 4. Roma irashaka kugura burundu Rukaku uri kuyikinira nk’intizanyo.

Related posts