Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Arsenal igiye kugura Rutahizamu, Jordan Sancho na Ten Hag byagoranye, Mbappe, Jesse Lingard, Lukaku, umutoza mushya wa Madrid,……

Ikipe ya Arsenal ikomeje kwifuza Rutahizamu Ivan Tony w’imyaka 27, uyu musore w’Umwongereza Arsenal ngo imubonye mu kwezi kwa Mutarama byaba ari byiza kurushaho. Ivan Tony Brentford imubarira agaciro ka miliyoni £60, Si Arsenal yonyine yifuza uyu mwataka Kuko Chelsea na Tottenham nazo zimuhanze amaso.

Ikipe ya As Roma nyuma yo gutira Umubiligi w’umunya Congo Kinshasa Romelu Rukaku kuri ubu iyi kipe irashaka kumugura burundu, mubyo iyi kipe ishaka guha Chelsea harimo no kubaha Rutahizamu Tammy Abraham.

Ikipe ya West Ham United byavugwaga ko ishaka gusinyisha Jesse Lingard yamaze kubivamo, uyu mukinnyi kuri ubu ari gukorera imyitozo mu ikipe ya Al Ittifaq muri Saudi Arabia.

Jordan Sancho n’umutoza we Eric ten Hag kwiyunga bikomeje kugorana, Abakinnyi basabye Sancho gusaba umutoza imbabazi arabyanga. Kuri ubu ikibazo cya Sancho na Ten Hag cyamaze kwinjirwamo na PFA. Sancho kandi kugeza Ubu yamaze gukuraho urubuga rwe rwa Instagram.

Javier Tebas uyobora shampiyona y’igihugu ya Espagne yatangaje ko umwaka utaha w’imikino Kylian Mbappe azaba ari umukinyi w’ikipe ya Real Madrid.

Umutoza wa Bayer Leverkusen Xabi Alonso niwe uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Ancelloti, akaba umutoza mushya muri Real Madrid.

Related posts