Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, 90% azasohoka muri Manchester United, Arsenal mu rugamba rwo gushaka umukinyi ukina hagati mu Kibuga, Messi na Ballon d’or

Umunyamakuru Fabrizio Romano aratangaza ko umukinnyi wa Manchester United Jordan Sancho umwongereza w’imyaka 23 mu kwezi kwa mbere agomba gusohoka muri iyi kipe. Yongeyeho ko bigeze ku kigero cya 90% kuba agomba kugenda.

Ikipe ya Arsenal Nyuma yo gushora arenga miliyoni £100m mu meshyi ishize igura Decran Rice ukina hagati mu Kibuga, Iyi kipe irashaka komwonheraho umukinyi Douglas Luiz umunya Brazil ukinira ikipe ya Aston villa.

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika ko Lionel Messi azatwara ballon d’or ya 8. Mu masaha make ashize ikinyamakuru cyo muri Argentina cyanditse ko Umuryango wa Messi n’ikipe ya Inter Miami akinira bamaze kugura amatike azaberekeza mu Bufaransa.

Ballon d’or y’uyu mwaka izatangwa ku itariki 30 Ukwakira. Messi na Erling Haaland nibo bahatanye cyane hakiyongeraho Kylian Mbappe.

Bayern Munich, Juventus na Liverpool niyo makipe ayoboye ayandi ashaka gusinyisha Kalvin Phillips mu kwezi kwa Mutarama.

Manchester City na Chelsea zerekeje amaso kuri myugariro w’Umutariyani Alessandro Bastoni ukinira ikipe ya Inter Milan.

Related posts