Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Iburasirazuba:Abahinzi bunamwaho n’abacuruzi ba za shitingi.

 

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaza ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’isarura Shitingi zo kubika umusaruro zahenze ku isoko ndetse muri izo hakaba harimo izitujuje ubuziranenge ahubwo zigatuma ibigori byabo byangirika.

Umwe mu bahinzi wo mu karere ka Nyagatare yavuze ko nka Ministeri yagira icyo ibikoraho.

Yagize ati:”Igihe cy’isarura iyo kigeze kubera ko ziba zikenewe cyane(Shitingi) umucuruzi ako yagurishaga bitanu ahita akazamura ajagashyira ku 8000 cyangwa 10000,nabwo wayikoresha ugasanga mu minota itatu karacitse,ukabona mu by’ukuri amafaranga yawe agendeye ubusa.”

Undi nawe yagize ati:”Iyo ushyizeho ibigori,usanga hariho amazi Kandi ibigori wabishyizeho yumutse urumva biba ngombwa ko buri mu gitondo upfundura amazi akagenda ndetse ukanayahanagura,mbere MINAGRI cyangwa se RAB yazanaga amashitingi ikayashyiramo nkunganire ukabona ya Shitingi twakagombye kugura 12000 cyangwa 14000 irimo kugurwa 7000 Kandi wasangaga umuntu ayikoresha saison nk’eshatu.Uyu munsi rero turifuza ko ubufatanye buri hagati y’umuhinza na Leta bwakomeza.”

Dr Musafiri Ildephonse,Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko iki kibazo cya shitingi zazamuriwe ibiciro bagiye gukorana na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kugira ngo hafatwe ingamba zo kugikemura ndeste n’izitujuje ubuziranenge zigakurwa ku isoko

Yagize ati:”Mu kubunganunga umusaruro dukenera shitingi zo kwanikaho abaturage rero bakaba bagaragaje imbogamizi z’uko abacuruzi bazihenda kubera ko ziba zikenewe na benshi tukaba rero tugiye gukorana na MINICOM kugira ngo turebe ko abantu bareka guhenda abakoresha amashitingi.Ikindi hari izitujuje ubuziranenge turibuze gukorana n’ibigo birebwa nabyo kugira ngo izo zitujuje ubuziranenge aho kugira ngo ibigori bimere neza ahubwo bikarwara zivanwe ku isoko hakiri kare kugira ngo turebe ko umusaruro w’ibigori twejeje wafatwa neza,ukanikwa neza ndetse n’abahinzi ntibahendwe n’ibyo bikoresho bituma bafata neza umusaruro wabo.”

Intara y’iburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’ubuhinzi ,iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A umusaruro w’ibigori witezwe muri iyi Ntara ugera kuri toni ibihumbi 526.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com mu ntara y’Iburasirazuba.

Related posts