Imvura yaguye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera ku wa 23 Werurwe 2025, yangije ibikorwa byinshi mu Karere ka Gisagara, birimo inzu z’abaturage n’ikiraro kiri mu gishanga cya Nyiramageni, cyihuza Imirenge ya Mamba na Musha.
Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bushinzwe gukurikirana ibiza muri aka karere, inzu zirindwi zo mu Mirenge ya Mamba na Gishubi zasenyutse. Muri izo nzu, harimo iy’umugore w’imyaka 42 ufite abana batanu. Nubwo inzu ye yasenyutse, nta muntu wakomeretse, kandi umuryango we wahise ucumbikirwa n’abaturanyi.
Muri izo nzu hari n’iy’umugabo w’imyaka 53, mu nzu ye igisenge cyagurutse maze amabati 20 arangirika kandi iyo nzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu barindwi.
Mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, hari abaturage batewe n’amazi yaturutse mu ngo ziri ruguru yabo, maze yinjira mu nzu eshatu, yangiza imyaka ndetse n’ibikoresho byo mu rugo. Ibi byatewe no gusiba umuferege wayoboraga amazi, bityo ubuyobozi bukaba bwategetse ko usiburwa kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ibiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’abashinzwe imicungire y’ibiza bakomeje gukurikirana ibyabaye kugira ngo bafashe abaturage batakaje inzu zabo n’ibindi bikoresho.