Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibivugwa nyuma y’ uko umusore w’ imyaka 25 yishe mushiki we, agashaka no kwica umugore w’ umuvandimwe we

 

Mu Karere ka Ngororero , amakuru aturuka muri ako Karere aravuga ko Inzego z’ Umutekano ,zataye muri yombi umusore w’ imyaka 25 y’ amavuko ukekwaho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’ umuvandimwe we ariko bikaba iby’ ubusa.

Ni umusore witwa Umazekabiri Froduard, wo Murenge wa Kavumu w’Akarere ka Ngororero, Akagari ka Gikwa, Umudugudu wa Nyaramba, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024.

 

 

Hibukimfura Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, , avuga ko aya mahano yabaye biturutse ku rugomo. Ati: “Ni urugomo rwabaye rwo gukubita no gukomeretsa, aho Umazekabiri Froduard, yakubise mushiki we bikamuviramo urupfu ndetse n’umugore w’umuvandimwe we ariko we ajyanwa kwa muganga kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.”

Gitifu Hibukimfura, avuga ko Umazekabiri kuri ubu ari mu bugenzacyaha, ahari gukorerwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye, gusa ko na we yemera ko ariwe wishe mushiki we.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko ibyabaye ari amahano, aho ngo aba bashobora kuba barapfaga amasambu. Ati: “Umubyeyi wabo yahaye ububasha umwe mu bana be, abandi bamugirira ishyari kuko batashakaga ko agura isambu y’iwabo, mu gihe agiye gushaka amafaranga ngo ayigure, umuvandimwe we azamuka yigamba ko agiye kwica umugore we, mushiki we abyumvise ajya kumuburira, bakubitana avayo maze amukubita ishoka yari afite, akomeza ajya mu rugo rw’umuvandimwe we maze akomeretsa umugore we.”

Aba baturage bo muri ako gace kabereyemo ayo mahano bavuga ko bombi bapfuye (Mushiki we ndetse n’umugore w’umuvandimwe we), ndetse ko uyu musore Umazekabiri, ngo yahise yitanga ku nzego z’Ubuyobozi ku Murenge avuga ko akoze amahano akica umuvandimwe we n’umugore wa mukuru we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kavumu ahabereye aya mahano, akomeza asaba abaturage kubana neza mu mahoro birinda ibyabateza intonganya n’ubwo ahamya ko uyu muryango utigeze na rimwe ugera mu nzego z’ubuyobozi kubera amakimbirane.Hibukimfura ati: “Uyu muryango nta na rimwe twigeze tubakira nk’abafitanye amakimbirane. Gusa icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ikintu cyose kiganisha ku rugomo, aho habaye kutumvikana akihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi tukabafasha cyane ko urugomo ruvamo ingaruka mbi.”

 

Related posts