Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibitutsi “Uri igicucu”, gutanga ibikombe by’icyitiriro! Uwa Gatanu wa nyuma wa Shampiyona wasize inkuru

Uwa Gatanu wa nyuma wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda wasize udushya twinshi turimo ibitutsi by’umuzamu wa Etincelles MacArthur Arakaza ndetse n’utw’uko Gasogi United yatanze ibihembo by’icyitiriro.

Imikino y’umunsi wa nyuma (30) wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda iri gukinwa guhera kuri uyu wa Kane, uwa Gatanu ndetse ikazasozwa ku Cyumweru ubwo hazanatangwa Igikombe Kuri APR FC yegukanye Shampiyona idatsinzwe.

Umuzamu MacArthur Arakaza wa Etincelles FC yatutse umusifuzi ati “Uri igicucu”

Kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Gicurasi 2024, ubwo Gasogi United yacakiranaga na Etincelles itarizera kuguma mu cyiciro cya mbere ijana ku ijana n’ubwo ifite amahirwe menshi, umuzamu MacArthur Arakaza yakoze agashya atuka umusifuzi, ahita yerekwa ikarita itukura.

Ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 kuri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinze Etincelles FC 1-0 , umunyezamu MacArthur Arakaza wa Etincelles yahawe ikarita itukura nyuma yo gutuka umusifuzi ngo ni igicucu, nta bwenge agira.

Uyu munyezamu w’Umurundi ateretse umupira ku murongo w’abagatanu, ariko umupira yawuteretse ahatari ho ndetse ahita awutera imbere. Ubwo yari amaze kuwutera, umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nonati yahise amanika agaragaza ko ari ikosa agomba gusubiramo.

MacArthur wari watsinzwe igitego 1-0 kandi ikipe ye ya Etincelles ishobora kumanuka, yahise arakarira ndetse anatuka Nonati. Amakuru yagiye hanze ni uko uyu munyezamu yahise atuka Nonati, ati “Ugira ubwenge? Uri igicucu.”

Ibi kandi yabikoraga ari na ko akoza urutoki rwa mukubitarukoko ku mutwe; ibintu ubwabyo bisobanura ibyo bitutsi.

MacArthur utishimiye ibyemezo bya Nonati akamutuka!

Nyuma y’umukino Gasogi United yatanze ibihembo by’icyitiriro 

Uyu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium warangiye ikipe ya Gasogi United itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngono Guy Herve. Ni na yo ntsinzi ya mbere Gasogi United yari ikuye kuri Etincelles FC kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Gasogi United yateguye igisa n’umuhango wo kwihemba no kwishimira uburyo bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye.

Assiel Ntakirutimana umukunzi w’ikipe ya Gasogi United yaje kwegera iyi kipe ayiha igikombe; aho kuri we ngo iyi kipe asanga ntacyo itamuhaye nyuma yo kumutsindira ibigugu birimo Rayon Sports, APR FC ndetse n’izindi.

Uretse gushyikiriza Perezida wa Gasogi igikombe, Bwana Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, Gasogi United yahise inahemba abakinnyi 4 bahize abandi mu kwitwara neza mu “Urubambyingwe”.

Abakinnyi bahawe imidari harimo Hakim Hamiss uri no mu bahataniye ibihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa Mata, hakabamo kandi Dauda Bereli, Muderi Akbar, ndetse n’umutoza Alain Kilasa.

Kugera ubu Gasogi United yahise yuzuza amanota 35, mu gihe Etincelles FC ya 12 ku rutonde yagumanye amanota 32 aho iri mu cyiciro cya mbere ku kigero cya 95 ku ijana.

Gasogi United yahaye ibihembo abakinnyi bayo bitwaye neza!

Related posts