Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ryagabye ibitero byibasira abaturage n’ibirindiro by’umutwe wa M23 i Nyangenzi, muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’Epfo. Uyu mutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, wabashije kubisubiza inyuma.

Ibitero byatangiriye i Nyangenzi hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 01 Mata 2025. Byari bigizwe n’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, FDLR, FDNB ndetse na Wazalendo. Ibi bitero byibasiye uduce dutuwe n’abaturage, ariko umutwe wa M23 warwanye bikomeye, urabirukana.

Aho ibitero byibasiye harimo Mumusho, ahari mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Bukavu, ndetse na Munya, aho hatari kure ya Bukavu. Utu duce twombi duherereye mu nkengero za Nyangenzi, aho M23 imaze amezi abiri igenzura. Uyu mutwe warwanyije izo ngabo wivuye inyuma, urazisubiza inyuma.

Kugeza ubu, umutwe wa M23 uracyafite ubutegetsi muri utu duce, nubwo guverinoma ya Congo ikomeje gushaka kongera kugenzura aka gace. Ibi bitero bibaye nyuma y’ibindi byagabwe mu byumweru bibiri bishize, nabyo bikaza gutsindwa n’ingabo za M23.

Uruhare rwa Leta ya Kinshasa muri ibi bitero ni ugusubirana uduce twigaruriwe na M23, harimo Kamanyola, aho uyu mutwe wafashe mu mpera za Gashyantare 2025, nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu ku ya 16 Gashyantare 2025.

Amakuru agaragaza ko muri ibi bitero hari abasirikare benshi ba FARDC na Wazalendo baguye ku rugamba, barimo n’abayobozi bakuru babiri ba FARDC, umwe ufite ipeti rya Colonel undi Major.

Ibi bitero byaturutse i Kaziba, aho M23 yari yarigaruriye mbere, nyuma igahitamo kuhikura nta mirwano ibaye. Nyuma yo kuhikura, Wazalendo, ingabo za Congo (FARDC), iz’u Burundi ndetse na FDLR bahise bahafata.

Uku gukomeza kwibasira Nyangenzi ni ikimenyetso cy’uko intambara yo muri Kivu y’Epfo ikomeje gufata indi ntera, aho buri ruhande rukomeje gushaka gukomeza kwigarurira ibice by’ingenzi.

Related posts