Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibitera kugira intege nke mu gitanda n’ ibyo ukwiriye kwirinda gukora ngo utagwa muri uyu mutego cyane ku bagabo

Uburyo bw’imyororokere ku bagabo no kugira imbaraga bigendana n’imyaka. Uko umugabo agenda abura imbaraga mu buzima busanzwe (ari gusaza), ni na ko no mu buriri bigenda bigabanuka gusa bigaterwa n’impamvu nyinshi.

Ese kuki ucika intege cyane ku buryo bukabije? Ni iki wakora?

Uko umugabo yakoranaga imbaraga mu myaka y’ubuto bwe, ntabwo zizigera zigaruka. Uko ari gukura ni ko byose bizahinduka. Umuforomokazi witwa Gifti Dahosa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje impamvu nyamukuru zituma abagabo benshi bacika intege ku buryo bukabije anatanga inama zikomeye.

Uyu mugore yavuze ko imbaraga nke zo mu gitanda ziterwa no kutagira imisemburo ihagije ya Testosterone, kutaryama bihagije, umunaniro, ibibazo byinshi, kugira ibiro byinshi no kuba umuntu anywa itabi cyangwa inzoga. Mu nama uyu muforomokazi yatanze harimo kuba abantu bamaze kumenya ko bafite iki kibazo batakwiriye kugira impungenge na cyane ko biterwa n’uko yahuye n’izo mpamvu mu buzima bwe, bityo akaba agomba kumenya icyo gukora.

Mu nama yatanze Gifti yavuze ko abagabo bameze batyo basabwa kujya bakora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kurya indyo yuzuye, kwirinda itabi n’ibindi bintu bifite aho bihuriye na ryo. Yavuze ko kandi abantu basabwa kumenya gukoresha uburyo bwose bafite bakamenya kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.

Related posts