Ibitekerezo!Ese ni ngomba ko umugabo ushaka kujya gupimisha DNA abanza kubisaba umugore we?

 

Ikigo RFI giherutse gutangaza ko umugabo shaka kujya gupimisha DNA agomba kubanza kubisaba umugore we bashakanye.

Ibyo bikimara gusohoka bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibyo bitari bikwiye ahubwo bakavuga ko umuntu aba agomba kubikora mu ibanga rikomeye.

 

Umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo kuri X yitwa Dr.Mick Ndayishimiye, nk’uko yabyanditse kuri iyo konti ye bigaragara ko ari ‘Medical Doctor, MD,MBBS ,…Mu butumwa bwe burebure yanditse ati:” Muraho! Rwanda Forensic Institure (RFI). Nibishoboka muzongere mubigenzure neza! Igitekerezo cy’uyu mugabo gishobora guhabwa ishingiro.

Gusaba ko ababyeyi bombi babyemera mbere y’uko habaho gupimisha Uturemangingo Ndangasano – ADN (Paternity Test) ni ukugora ababyeyi b’abagabo bashaka kumenya ukuri. Muri make ni ugutuma abagabo baguma mu bujiji ngo rikunde rireme, amahoro ahinde!.

Ukaba ukeka ko umwana atari uwawe; ubwo kujya kubwira umugore ngo mujye gupimisha, uba ugaragaje ko utamwizera, ubwo amakimbirane agatangira ubwo kabone n’iyo waba wasanze ari uwawe! Nyamara biramutse byemewe, wabikora mu ibanga, ukamenya ukuri ntawe ukomerekeje.Gutinya gusaba abagore uruhushya rwo gupimisha abana, bizatuma abagabo bakomeza kubaho mu kinyoma no kurera abana batabyaye. Bizanatuma abagore bamwe badatinya guhemuka. Yego amakimbirane ashobora kugabanuka, ariko bidatewe n’ukuri ahubwo byubakiye ku kinyoma no guhishwa ukuri!

Kuko ibyo mwise ko ari ukwirinda amakimbirane ari ugukerereza ikizaza n’ubundi! Hari serivisi nyinshi umugore ahabwa bidasabye ko umugabo aba ahari, cyane cyane zerekeye imyororokere. N’umugabo yari akwiye guhabwa iyi serivisi bidasabye ko umugore ahaba! Murakoze”.Nyuma y’icyo gitekerezo cya Mick bamwe bagaragaje uko babyumva gusa nanone umubare munini , ushyigikira ko abagabo bari bakwiriye guhabwa ubwo burenganzira bakajya bashaka uko bamenya amakuru ku bana batizera ko ari ababo, bitagombeye ko umugabo ajyana n’umugore we.

Urugero rw’uwamushyigikiye ahatangirwa ibitekerezo ni uwiyise ngo ‘Birashoboka’ wagize ati:”Uko ni ugusonga umugabo, kandi ibyemezo nk’ibi bifatwa n’abagabo. Nyamara ejo nabo byababaho”.Undi witwa Mpitabazenga wa Bagirigomwe, na we yanditse ati:”Ese ubundi urumva hatarimo gutsikamirwa k’umugabo ? Ni gute ukeka umuntu warangiza ukamusaba uburenganzira bwo gushaka ibimenyetso?”.

Ku rundi ruhande hari n’abatemeranya na Dr Mick , bavuga ko bikwiriye ko umugabo asaba uburenganzira umugore we cyangwa se akemera ko umwana wese uvukiye muri urwo rugo ari uwe.Uwitwa Jean Uwimanihaye yagize ati:”Ubundi ibyo byitwa umwaga n’ubusambo. Umwana wese uvukiye mu rugo rwawe aba ari uwawe mugabo mu buryo bwo kwirinda amakimbirane ufata umwana wese nk’uwawe”.

Uwitwa Nkera Agro we asanga nta n’impamvu yo kujya gupimisha kuko umwana uvutse aba ari uw’Igihugu aho kuba uwawe.Yanditse ati:”Ndakumva ariko wirengagije ijame Abanyarwanda tugenderaho. Umwana ubyaye si uwawe, ni uw’Igihugu , ntabwo wirerera, urerera Igihugu kandi itegeko rivuga ko Ise w’umwana ari umugabo wa nyina cyangwa umugabo wo mu rugo , umwana yavukiyemo”.Yakomeje agira ati:”Kera wibukeko twasanze abakuru bavuga ngo umugore ni uw’umuryango. Nuko twavangiwe n’imico yabohakurya ariko ntacyo bitwaye kuba umugabo yabyara ukarera. Ntuziko uburere buruta ubuvuke ?”.

Ngibi ibisabwa mu gupimisha DNA (Uteremangingo Ndangasano).

Ku muntu wujuje imyaka y’ubukure:

1.Ibyangombwa (Indangamuntu/Pasiporo).

2.Kuzuza inyandiko yemeza gupimwa.

3.Inyemezabwishyu y’ikiguzi cya Serivisi.

Ku mwana uri munsi y’imyaka 18.

1.Ababyeyi bombi bagomba kuba bahari cyangwa urera umwana byemewe n’amategeko.

2.Umwe atakiriho, hagaragazwa icyangombwa cy’uko atakiriho.

3.Kuzuza inyandiko yemera gupimwa.

4.Inyemezabwishyu y’ikiguzi cya Serivisi.

Ese wowe ubyumva gute?

UMUNYAMAKURU WANDITSE IYI NI NSHIMIYIMANA FRANCOIS YIFASHISHIJE IBITEKEREZO BYAMWE MU BAKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA CYANE CYANE URWA X ABISOHORERA MU KINYAMAKURU CYA KGLNEWS.COM