Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibitego Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mwaka biraruta ibyo Messi yatsinze kuva yasohoka muri FC Barcelona

Kapiteni w’Ikipe ya Al Nassr n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo uherutse gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (35) mu mwaka umwe w’imikino muri Arabie Saoudite, ibyo ibitego yatsinze biraruta ibyo mukeba we Lionel Messi yatsinze kuva yasohoka muri FC Barcelona muri 2021.

Ibi bitego Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro mu mazina yose, ibitego 35 yatsinze, byananditse amateka mashya yo kuba ari we mukinnyi wa mbere uhize ba rutahizamu bose “Topscorer” muri Shampiyona 4 zitandukanye.

Yabikoze muri Shampiyona y’u Bwongereza hamwe na Manchester United muri 2007-08 atsinze ibitego 31, abishimangira inshuro eshatu muri La Liga hamwe na Real Madrid, abisubiramo muri Serie A na Juventus atsinze ibitego 29, mbere yo kubishimangira muri Saudi Pro League hamwe na Al Nassr abonezamo 35.

Uwari ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona ya Arabie Saoudite ni Umunya-Maroc Abderrazak Hamdallah wari waragashyizeho mu mwaka w’imikino wa 2018-19 atsinze ibitego 34.

Ibitego Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mwaka (35) biraruta ibyo Messi yatsinze kuva yasohoka muri FC Barcelona (34)

Kuva yava mu ikipe ye y’amateka ya FC Barcelona maze akerekeza i Parc Des Princes muri Paris Saint Germain aho yakinnye imyaka ibiri, mbere gato yo kwerekeza muri Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze gutsinda ibitego 34 muri icyo gihe cy’imyaka itatu.

N’ubwo bimeze bityo ariko Messi yegukanye ibikombe bibiri bya Shampiyona muri Paris Saint Germain, utibagiwe n’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ikubaba ry’aba bombi rirakomeje no mu myaka yabo mikuru, ariko ikijyanye no kuboneza mu rushundura Cristiano Ronaldo aracyumva cyane, kugera n’aho abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yerekanye amarangamutima nyuma yo kwandika aya mateka maze yandika ati “Sinkurikira uduhigo, ahubwo two turanyikurikirira”.

Uyu rutahizamu yafashije ikipe ye ya Al Nassr gusoreza ku mwanya wa 2 muri shampiyona aho ifite amanota 82 mu gihe Al Hilal yegukanye igikombe yo ifite amanota 96.

Cristiano w’imyaka 39 yagera muri Al Nassr, yayikiniye imikino 69, ayitsindira ibitego 64.

Ibitego bya Cristiano Ronaldo muro uyu mwaka n’ibya Messi kuva yava muri FC Barcelona

Related posts