Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibisigisigi by’Umuhuro w’Amahoro mu bihitanye Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette

Nyuma y’umunsi umwe Rayon Sports inganyije na mukeba wayo APR FC mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro” Julien Mette atagaragayeho, uyu mutoza yanditse amagambo aganisha ku ugutandukana na Rayon Sports.

Umufaransa Julien Mette wari umaze amezi atanu yonyine muri Rayon Sports yangiwe gutoza umukino wo kuganura kuri Stade Amahoro uri wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Amakuru yizewe avuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye kuza mu nama yabaye ku isaa Tatu [9h00] zo kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo maze avuga ko arwaye [mu nda], maze we asaba ko inama yabera kuri Stade nyirizina, maze ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle bumubwira ko icya mbere ari ubuzima bityo ko yakigumira mu rugo akabanza akivuza.

Umufaransa Mette yaje kuza kuri Stade maze abuzwa gutoza ikipe kuko atiriranwe na yo. Abonye ko amazi atari ya yandi, bigeze mu masaha ya saa Kumi z’Umugoroba [16h00] umukino uburaho isaha imwe ngo itangire, Julien Mette yatsa imodoka ye arataha.

Nyuma y’ibi byose ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Julien Mette abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yagaragaje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Ati “Mwarakoze ku bwo kunyakira neza. Icyubahuro buri mufana wese yanyeretse. Igihugu kiza, umujyi wa Kigali mwiza cyane, amezi 5 agoranye kuri njye. Kwiheba cyane bijyanye n’ibibazo byo mu ikipe kuva naza. Nakoze uko unshoboye ntarikumwe n’abatoza bungiriza ndetse nta n’abakinnyi bashoboka bagurwa. Ibyo ari byo byose. Ndi Gikundiro”.

Mette yabaye umutoza wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa Mutarama ko muri uyu mwaka asinye amasezerano y’amezi atandatu [6] gusa kuri ubu byari byitezwe ko azasinya andi akaba yakomezanya nayo .

Hagati ya 2016-17 yatoje Tongo FC Jambon yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya 2018-19 atoza ikipe ya Association Sportive Otohô nayo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, naho hagati ya 2019-22 aba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko kuri ubu yatozaga muri Association Sportive Otohô.

Julien Mette mu muryango usohoka muri Rayon Sports!
Ibyatangajwe na Mette, byaciye amarenga ko yaba yatandukanye na yo!

Related posts