Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibishuko: Bamwe mu bapasiteri , basenga bashaka kugusha mu mutege abakobwa cyangwa abadamu , babitegwa niki?

 

Bamwe mu bapasiteri, basenga bakorakora abakobwa cyangwa abadamu mu myanya idawiye Muriyi minsi , ibintu byinshi bigenda bihinduka ndetse bigafata isura nshya yaba nziza cyangwa imbi ariko kenshi usanga bifata isura iganisha ahabi. Aha twavuga ku myitwarire idasanzwe igaragara ku bakora umurimo w’Imna cyangwa abakunze kwitwa abapasiteri, aho usanga muri ikigihe bari kugenda basebya isura y’ubupasiteri baba bafite imbere y’abakirisitu.

Bikaba bimaze kugaragara ko aba bakozi b’Imana bagaragaza imyitwarire itari myiza ,nko  kugerageza kwiba amaturo cyangwa amafaranga y’abakristu bayajyana mu bikorwa byabo bwite n’ibindi bitandukanye bakura munsengero.

Ibi bikorwa bitari byiza namba cyangwase ibyo twakwita imyitwarire mibi kuraba bayobozi bamwe na bamwe bamatorero, bibabaza abakiristu ndetse bakaba babona ko atari urugero rwiza baba baha abo bayoboye.  Nyamara igiteye isoni n’agahinda, ni ukubona umupasiteri yifata mu gihe hari uwo ari gusengera by’umwihariko w’igitsin****ago**r***e , agatangira kumukorakora mumabe***r***e no muyindi myan**y****a yubashywe kubagore, ariko amubwira amagambo y’urukundo kandi bari bari mumwanya wamasengesho

Bamwe mubaduhaye ibitekerezo, bavuga ko abakobwa ndetse na bamwe mubadamu b’iki gihe basigaye bambara imyenda iteye isoni. ndetse akaba ari nayo mpamvu ituma benshi mubakozi b’Imana bagwa mucyaha, ugasanga bakoze ibitagombaga gukorwa.

Ese wowe ubona umuti waba uwuhe? ni abakobwa bambara imyambaro itajyanye n’igikorwa bagiye gukora, cyangwa ni bamwe mubakuru bamatorero(pasiteri) bafite imico itari myiza.Ibitekerezo byanyu birakenewe, mukurebera hamwe umuti w’iki kibazo gihangayikishije benshi.

Related posts