Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibirozi Manchester City yari yatezwe birangiye ibitahuye

 

Igitego kimwe rukumbi cya Rodrigo Hernández Cascante yatsinze Inter Milan, cyafashije Manchester City kwegukana igikombe cya mbere cya Champions League, wari umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League wahuzaga Manchester City yo mu Bwongereza na Inter Milan yo mu Butaliyani.

Wabereye mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya kuri Atatürk Olympic Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.

Igice cya mbere nta mahirwe menshi yabonetsemo. Amahirwe akomeye yabonetsemo muri iki gice ni aya Erling Haaland wateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Onana akawukuramo.

Manchester City yaje guhura n’ikibazo gikomeye ubwo yatakazaga Kevin De Bruyne ku munota wa 31 wavuye mu kibuga kubera imvune, yasimbuwe na Phil Foden.Amakipe yombi yakomezaga gukina imipira mito, ahererekanya ariko ubona yirinda kuba hari ikosa yakora. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 57, Lautaro Martinez wa Inter Milan yisanze asigaranye n’umunyezamu ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ederson awukuramo.

Mu gice cya kabiri wabonaga umukino wihuta, uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.Ibi byaje guha Manchester City igitego ku munota wa 67 gitsinzwe na Rodrigo ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Inter Milan yari yishyuye ariko Dimarco umupira yateye n’umutwe ukubita umutambiko w’izamu, asubijemo ugonga Lukaku.Inter Milan yashatse uburyo yishyura iki gitego ndetse ibona amahirwe aho umunyezamu Ederson yakuyemo umupira ukomeye w’umutwe wa Lukaku ku munota wa 87.Umukino waje kurangira ari 1-0 maze Manchester City yegukana igikombe cya UEFA Champions League cya 2022-23, kikaba n’igikombe cya mbere begukanye.

 

Related posts