Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 MUKURA VS&L imaze ibayeho byahumuye mu mujyi wa Huye

 

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 nibwo hategerejwe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ikipe ya MUKURA VSL imaze ibayeho akaba ari ibirori bizabera kuri Stade Mpuzamahanga y’akarere ka Huye aho iyi kipe isanzwe yakirira imikino yayo.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ungirije wa Mukura VS&L Bwana Mutuyimana Jean Paul wari kumwe n’umuvugizi w’iyi kipe Gatera Edmond mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko mu bice bitandukanye by’umujyi wa Huye uhageze wese abona ko hari ibirori mumpera z’icyi cyumweru ndetse anavuga ko mbere y’umukino uzahuza Mukura VSL na Geita Gold hazabanza kuba umukino wa gicuti uzahuza abakanyujijeho muri iyi kipe ya barangajwe imbere na Nshimiyimana Canisius usanzwe ari n’umutoza wungirije w’iyi kipe, Yumba Kaite, Nduwimana Pablo, Gervais, Baptista ndetse n’abandi batandukanye aho bazaba bakina n’ikipe y’akarere ka Huye izaba irimo n’umuyobozi wa akarere.

Ikipe ya Geita Gold izakina umukino wa Gicuti na Mukura VS&L

Muricyo kiganiro kandi yatangaje ko nyuma y’uwo mukino w’abakanyujijeho hazakurikiraho gukata ndetse no gusangira cake n’abazaba bitabiriye ibi birori ari nako bumva indirimbo Yubahiriza ikipe ya Mukura VSL yaririmbwe n’umuhanzi akaba n’umukunzi wayo witwa Ndayishimiye Therence ibyo bikazakurikirwa no kwerekana abakinnyi ndetse n’imyambaro iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-2024 bikurikirwe n’umukino wa gicuti uzahuza Mukura VSL na Geita Gold yo mu gihugu cya Tanzaniya uzaba saa 15h00 z’amanywa.

 

Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abafana ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange kuzaza bambaye imyenda irimo ibirango by’iyi kipe ndetse no gukomeza kugura amatike hakiri kare ku abakozi biyi kipe babifitiye ibyangombwa bayafite mu bice bitandukanye by’umujyi wa Huye cyangwa se bakaba bagura itike bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bakanda *939# ubundi bagakurikiza amabwiriza aho muri ibi birori kwinjira azaba ari amafaranga ibihumbi 2000 ahasigaye hose, ibihumbi 5000 ahatwikiriye, ibihumbi 10000 muri VIP ndetse 15000 muri VVIP ubundi ukabasha kwihera ijisho ibi birori byateguwe na Mukura VSL.

 

Abahanzi batumiwe mu gususurutsa abanye_ Huye bizihiza iyi sabukuru y’imyaka 60 MUKURA VS&L imaze ibayeho

 

 

Akaba ari ibirori bizasozwa n’igitaramo mbaturamugabo kizaba kirimo abahanzi b’ibyamamare bazaba basusurutsa ababyitabiriye bakunzwe cyane hano mu Rwanda barimo Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Easy, Bushali bakazaba bari kumwe na Dj Sonia uvangavanga imiziki ndetse n’umwe mubashyushyarugamba bakomeye cyane hano mu Rwanda ariwe MC Tino nyuma y’umukino wa gicuti kikazarangira mu gicuku.

 

Related posts