Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibintu umusore  yakorera umukobwa bakundana agahora amukumbuye byo gupfa ukagira ngo yamwibaburiyeho

Iyo umukobwa ukunda akweretse ko agukumbura byo gupfa bitera ibinezaneza n’ibyiyumviro birenze n’ubwo hari abasore babibona nabi bagatangira gufata umukobwa nk’igicucu cyangwa umusazi.

Gusa umukobwa nakwereka ko agukumbuye byo gupfa ni umwanya wo kumwereka ko umukunda ndetse no kumwereka ko kugukumbura na we biguterakunezerwa. Impamvu ni uko iyo ubifashe nabi cyangwa se ntubyiteho umukobwa ashobora kubivamo kandi iyo agiye biba bigoye ko yazakugarukira mu gihe ari cyo mwapfuye.

Niba rero wifuza ko umukobwa ukunda agukumbura byo gupfa dore ibintu 5 ugomba kwitaho:

1.Kora ku buryo aba ari wowe muntu wa mbere umuhamagara mu gitondo ndetse ube n’uwanyuma umuvugisha nijoro mbere yo kuryama, Umunsi uzaba wananiwe kubikora azahangayika ndetse yumve yifuza kumenya aho uri ngo abe yagusangayo. Ntazashobora guhagarika kugutekerezaho.

2.Kora ku buryo uba uri kumwe na we mu bihe bikomeye igihe akeneye ubufasha bwawe: Ugomba kuba uri kumwe na we bitari ukumuha amafaranga ahubwo mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’ubwo umubiri. Ibi bizatuma mu gihe utabashije kuba kumwe nawe agukumbura cyane.

3.Mubwira amagambo y’urukundo kandi aryohereye igihe cyose muhuye, muri kumwe cyangwa muvuganye, Amagambo aryohereye, y’ukundo cyangwa imitoma bifasha gutuma umukobwa yumva anezerewe maze akifuza kukumenya byisumbuyeho. Nyuma y’igihe uzisanga asigaye agukumbura akenda gusara.

4.Ite ku muryango we, ababyeyi, abavandimwe be…Kwita ku muryango w’umukobwa mukundana, ni kimwe mu bituma abona ko utandukanye kandi wifuza urukundo rurambye kandi ruzagera kure aho gushaka kumushuka no kumwangiriza ubuzima. Ibi bizatuma agukumbura kuko ntago buri wese ashobora kuba nka we.

5.Mugire inama za kibyeyi cyangwa z’ingirakamaro: Igihe cyose akeneye inama muhe inama zubaka. Ibi bizatuma yumva ko uri uw’ingenzi mu buzima bwe kandi ko agukeneye cyane. Bityo igihe muzaba mutari kumwe azagukumbura cyane.

Related posts