Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibintu ukwiriye kubuza umugore wawe niba ushaka kubaho neza

Inshingano z’umugabo nyawe zirenga kubyara no kurera zikagera ku kwita ku buzima no guharanira ahazaza heza h’umugore.Biroroshye kumenya niba umugabo yita ku nshingano ze nk’umugabo cyangwa niba yigira ntibindeba. Umugabo wirirwa mu gasozi agataha abaza ibiryo nta cyo yakoze ngo ibiryo biboneke uwo aba ari umugabo utita ku nshingano z’urugo.

Dore ibintu 3 umugabo wese aba agomba kubaza umugore we:

1.Kwambara imyenda igaragaza ibice by’ibanga: Kubuza umugore wawe kwambara imyenda ishaka kwerekana ubwambure bwe nicyo kintu cya mbere kigaragaza ko umwitayeho kandi ko umukunda. Iyo umugore yambaye imyenda igaragaza ibice by’ibanga byambura icyubahiro umugabo we nawe ubwe.

2.Kunebwa: Umugabo nyawe ntabwo yemera ko umugore we anebwa. Abantu bakunze kuvuga ko iyo utagira icyo ukora Satani agushakira akazi. Umugabo nyawe akwiye kumenya niba umugore we abifite ibyo ahungiraho bimwinjiriza amafaranga, byaba ntabyo bagafatanya gutangira umushinga ubyara inyungu niyo waba umushinga woroheje.Urubuga Marriage Tips ruvuga ko inzobere mu by’imbonezamitekerereze zivuga ko umuntu yumva adatekanye iyo kwifuza kwe kose guherereye ku mugabo we 100%. Iyo umugabo ariwe ufite akazi kinjiriza urugo amafaranga akwiye gukora uko ashoboye umugore we ntiyicirwe n’irungu mu rugo aho ari kumwe n’abana kandi akamurinda kwigunga.

3.Gukora imirimo y’imvune::Umugabo wita ku nshingano ze neza ntabwo akoresha umugore we imirimo y’imvune isaba imbaraga nyinshi, urugero nko gukurura cyangwa kwikorera ibintu biremereye.

Related posts