Ibintu byakomeye, Tanzania Shampiyona imikino irimo gusubikwa igitaraganya ,SIMBA SC  mu marira

Imyigaragambyo iri muri Tanzania kubera kutishimira ubuyobozi, yakomye mu nkokora ibintu byinshi birimo na Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu.Uyu munsi ni umunsi wa kane w’imyigaragambyo aho abigaragambya batishimiye uburyo amatora yakozwemo, ibyavuyemo n’ibindi.Ntabwo bashyigikiye Samia Suluhu Hassan wari usanzwe ayobora iki gihugu wagiyeho agiye kurangiza Manda ya Dr John Pombe Magufuli witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021.

Perezia Samia Suluhu Hassan bamushinja kubangamira no guhohotera abatavuga rumwe na we aho bamwe banafunzwe atinya ko bazamutsinda mu matora yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Abigaragambya bakaba bakomeje kwangiza ibintu byinshi bitandukanye, ibikorwa remezo, gutwika amaduka, imodoka n’ibindi basaba uyu mugore kuva ku butegetsi.Ibi byatumye na Shampiyona ihagarara aho ku wa Gatatu hari imikino ibiri yose yasubitswe kubera imyigaragambyo.

Ni umukino wo Simba SC yagombaga gusuramo TRA United n’uwo Azam yagombaga kwakiramo Singida Black Stars. N’uyu munsi hari hateganyijwe umukino wa Tanzania Prisons na Yanga Africans ariko amakuru avuga na wo wamaze gukurwaho kubera ikibazo cy’umutekano.Komisiyo y’Amatora muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.