Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ibintu birushijeho gukara! Indege y’intambara ya Congo yinjiye mu Rwanda ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 ahagana ku isaha ya saa 11:20, indege y’intambara ya RDC yinyiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25 yakorewe mu Burusiya, yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu umwanya muto hanyuma yongera gusubira muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje iby’aya makuru ndetse itangaza ko itashimishijwe n’ubu bushotoranyi.

Yagize iti: “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC.”

“Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.”

Ibi bibaye nyuma y’urunturuntu rukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira no gufasha umutwe wa M-23, mu gihe u Rwanda rwo rubihakana rukavuga ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo rudakwiye kubibazwa kuko nta ruhare urwo ari rwo rwose rubigiramo.

Mu minsi ishize guverinoma ya Congo yatangaje ko igiye gushoza intambara ku Rwanda ndetse nyuma yaho gato igaragaza intwaro n’indege z’intambara yaguze mu Burusiya, ivuga ko izakoresha mu ntambara iteganya gushoza ku Rwanda.

Related posts