Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Ibintu bikomeje kugorana! Umunwa ku wundi umupadiri wakoze ubukwe mu bwihisho yahagaritse

 

 

Mu Gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’ umupadiri wakoze ubukwe rwihishwa yamaze guharikwa na KILIZIYA Gatolika yo muri iki Gihugu.

Amakuru avuga ko KILIZIYA Gatolika muri Diyosezi ya Warri,muri Leta ya Delta mu Gihugu cya Nigeria yagaritse Rev .Fr.Daniel Okanatotor Oghenerukuvwe ku mirimo y’ ubusaserdoti nyuma y’ uko akoze ubukwe rwihishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Warri, Nyiricyubahiro Anthony Ovayero Ewherido hamwe n’ Umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Clement Abobo, ku tariki ya 16 Mutarama 2025, Diyosezi yatangaje ko Padiri Oghenerukuvwe yakoze ubukwe na Dora Chichah ku wa 29 Ukuboza 2024, mu rusengero rwa Streams of Joy ruherereye i Dallas mu gihugu cya Amerika.

Aya mashusho y’ ubu bukwe yashyizwe hanze n’ umuvandimwe w’ umugeni ni yo yatumye Diyosezi igira icyo ikora. Iri tangazo rigira ati:” Itangazo rivuga ko ,ku gikorwa yakoze ,Padiri Daniel Okanatotor Oghenerukuvwe ahanishijwe guhagarikwa ku mirimo y’ ubusaserdoti nk’ uko biteganywa na Kanoni ya 13941. Njyewe ,Musenyeri Anthony Ovayero Ewherido ndemeza ko aharitswe ku buryo bweruye mu bikorwa byose by’ ubusaserdoti”.

Amakuru ahari avuga kandi ko Diyosezi yanavuze ko Padiri Oghenerukuvwe yari yasabye ku wa 30 Ugushyingo 2024, kurekurwa ku nshingano zose zerekeranye n’ ubusaserdoti ariko ntiyatanga inyandiko zikenewe ngo hatangizwe icyo gikorwa ahubwo yihutira gukora ubukwe. Ngo kubera iyo mpamvu yaciwe ku murimo yose wo kwiyitirira kuba Padiri wa Diyosezi ya Warri mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ingaruka zose ziteganywa n’ amategeko ziratangira gukurizwa ako kanya” nk’ uko itangazo ribivuga.

Related posts