Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibintu bikomeje kuba amayobera muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports irakomerewe cyane

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda igeze aharyoshye, amakipe atandukanye arimo Rayon Sports arakomerewe ndetse amayobera ni menshi muri iyi shampiyona.

Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2023-2024 igeze ku munsi wayo wa 7. Gusa Kimwe mu bintu bikomeye gutungura abayireba ni uburyo amakipe ari gutungurana andi agatungurwa.

Ikipe ya Rayon Sports n’imwe mu makipe atorohewe n’intangiriro za shampiyona mu mikino 6 Murera imaze gukina yasaruye amanota 9 kuri 18 yashobokaga. Ikibazo gikomeye cyane kuri Rayon Sports n’uko iri gutakaza amanota ku makipe mato yakabaye itsinda.

Rayon Sports yatakaje amanota inganya na Gorilla FC, yanganyije n’Amagaju FC, na Marine FC ndetse inatsindwa na Musanze FC.

Iyi kipe kuri ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na YAMEN ZELFANi. Abakinnyi bayo bari guhabwa amakarita atukura inshuro nyinshi. Ikindi abasesenguzi bavuga ko hari abakinnyi bakwiye gusohoka muri Murera kuko ntacyo bari kuyifasha muri abo harimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, abazamu babiri Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe. Rayon sports kandi ikeneye kugabanya umubare wabakinnyi benshi ifite hagati mu Kibuga ndetse no gushaka umwataka uri ku rwego.

Igikomeje kuba amayobera muri shampiyona ni ukuntu ikipe ya Amagaju FC ivuye mu kiciro cya kabiri itari yatsindwa umukino mu mikino 7 imaze gukina.

Ikindi ni ukaba ikipe ya Rayon Sports iri kumwanya wa 6 izigamye igitego kimwe. Ikindi gikomeje kuyoberana haribazwa aho ikipe ya Kiyovu Sports yerekeza. Nubwo iyi kipe iri kugaragaza kwirwanaho mu Kibuga ikabona amanota 3, hanze y’ikibuga umutoza aratangaza ko ubuzima bw’abakinnyi butifashe neza.

Umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda uzagaruka ku itariki 20 Ukwakira ikipe ya police FC izatangira yakira Kiyovu Sports.

Related posts