![](https://kglnews.com/wp-content/uploads/2022/11/Screenshot_20221104-1034302.jpg)
Nyuma y’aho RDC itangarije ko igiye gushoza intambara ku Rwanda bitewe n’uko barushinja gufasha umutwe wa MV-23, kuru ubu bamaze kugaragaza intwaro bazifashisha nibaramuka batangije iyo ntambara.
Ni intwaro byatangajwe ko zavanywe mu Burusiya, aho umukuru w’ingabo aherutse kugirira uruzinduko.
![](https://kglnews.com/wp-content/uploads/2022/11/Screenshot_20221104-1034412.jpg)
![](https://kglnews.com/wp-content/uploads/2022/11/Screenshot_20221104-1035202.jpg)
![](https://kglnews.com/wp-content/uploads/2022/11/Screenshot_20221104-1035292.jpg)
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi kuko Congo ikomeza gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa MV-23. Ni mu gihe ariko u Rwanda rwo ruhakana aya makuru, ahubwo ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bireba Congo ubwayo; ko bidakwiye kugira aho bihurizwa n’u Rwanda.
Ku bijyanye no kuba u Rwanda rwashoza intambara kuri Congo bitewe no kuba yaratwitse idarapo ry’igihugu ndetse n’amafoto yacyo, Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, aherutse kuvuga ko ibyo bitajyana u Rwanda mu ntambara.