Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibintu 3 by’ingenzi bikomeza umukino wa Rayon Sports na Musanze FC, umunsi wa 7 wa shampiyona

Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC ziresurana mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda.

Ibintu bitatu bizatuma uyu mukino ukomera ku mpande zombi,

1. kuba uyu mukino uzabera kuri sitade Ubworoherane ya Musanze FC. Kimwe mu bintu bizakomeza umukino wa Rayon Sports na Musanze FC ni ukuba Musanze FC ariyo izakira. ibi bizatuma musanze yinjiza abafana bayo benshi, ikindi Musanze FC n’ikipe itajya itakaza amanota ku Kibuga cyayo mu buryo bworoshye.

2. Kuba ikipe ya Rayon sports igiye gukina nyuma ya APR FC. Rayon Sports ihora ihanganiye na APR FC igikombe cya shampiyona, gukina nyuma yayo Kandi ibizi neza ko yatsinze ndetse ikaba iri kumwanya wa mbere bizatuma Rayon Sports ikina ishaka amanota 3 kugirango yegere mukeba.

3. Kuba ikipe ya Musanze FC ishaka gufata umwanya wa mbere muri shampiyona. Iyi niyindi mpamvu ikomeye izatuma uyu mukino ukomera cyane ko musanze izaba ishaka kwisubiza umwanya wa mbere imazeho iminsi. Ikindi Musanze FC ikeneye kugaragaza ko ifite ubushobozi bwo gutsinda amakipe akomeye, cyane ko ayo bakinnye Yaba APR FC na Mukura Victory Sports itigeze iyatsinda.

ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ikipe ya Musanze FC iri kumwanya wa 2 n’amanota 13, ni mugihe Rayon Sports iri kumwanya wa 5 n’amanota 9.

Related posts