Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa  yamukunze atabizi akaba arimo gushirira mu mutima

Nubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima. Kutabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.

Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima:

1.Yumva mwahorana: Nk’uko hagati y’abantu bakundana bigenda, umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

2.Kukwereka inshuti ze: Iki na cyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwa mbere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

3.Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese: Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

4.Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe: Ibi bituma ahora agusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, ubukwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

5.Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira: Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubangamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nk’aho wamurutishije abandi.

6.Indoro: Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya ‘gira icyo umbwira’. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

7.Ibiganiro by’urukundo: Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

8.Umunsi w’amavuko: Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi wizihizaho italiki wavukiyeho ubona yashyashyanye, akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda, nta kabuza aragukunda.

9.Ni umufana wawe ukomeye: Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

10.Gukora ibikorwa bikureshya. Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho, umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza n’ibindi.

Related posts