Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibimenyetso  byakwereka ko umugore wawe atanyurwa n’ ibyo umukorera mu buriri

Inshuro nyinshi umugore ashobora kuba ataka: “Aaah”, “Ooh” ariko ibyo si byo bivuga ko umushimisha birenze mu buriri. Gusa niba uri hano ni uko usanzwe ubizi.

1.Nta kintu ajya abivugaho: Hari abagore bagira amasoni yo kugaragaza ibyiyumvo byabo mu gihe cy’akabariro gusa iyo umukoze aho ashaka umubiri wonyine urivugira. Si ngombwa ko ataka cyane, arira, akubwira ko biryoshye… Wowe reba uko yitwara, niba ubona muri kujyana, niba akugundira cyane cyangwa akagukurura akwiyegereza, niba arimo kunihira gahoro gahoro menya ko urimo kumuhsimisha cyane ubundi ukomereze aho.Naho niba nta na kimwe ubona menya ko ibyo urimo ntacyo biri kumukoraho.

2.Agerageza kukwerekera: Niba akubwira ngo ihute, gira gutya na gutya uzamenye ko ko hari ibyo utari gukora neza nyine cyangwa hari aho utari kugeza. Gusa ibi ntuzabifate nabi niba agerageza kukuyobora. Ahubwo mukurikire maze urebe ngo ibintu biragenda neza kurushaho.Ikindi ni ugukuramo ubunararibonye maze ubutaha ukajya ubikora udategereje ko yongera kukwerekera.

3.Guhindura amasaha yo kuryama: Birashoboka kuba umugore wawe yaryama nyuma yawe kubera ko hari uturimo agikora n’ibindi. Gusa nabikora kenshi kandi bikaba ari ibintu yize vuba atajyaga akora uzamenye ko imwe mu mpamvu zishobora kubimutera ari ukwanga ko mutera akabariro kubera ko bitamushimisha cyangwa se kubera ko ntacyo ushoboye.Gerageza ugenzure umenye impamvu ibimutera wenda nk’akazi kenshi, umuhangayiko uturuka ku kintu runaka… Niba ntacyo uzamenye ikijya mbere.

4.Ntagishaka ko mutera akabariro: Birashoboka ko waba uri nyirabayazana. Niba umugore wawe atangiye kujya adashamadukira gutera akabariro biba ari igihe cyo gutangira gutekereza no gushakisha impamvu ibitera, icyo abura n’icyo wakora ngo bigende neza.Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umugore guhurwa akabariro harimo nk’akazi kenshi, kudasinzira neza, kurangiza imburagihe,…

5.Nta kintu akora iyo murangije gutera akabariro: Umugore iyo yanyuzwe n’akabariro akenshi agira icyo akora harimo kuba yahobera umugabo we, yamusoma, kumukorakora gahoro gahoro, kumubwira ko amukunda cyane….Niba hari icyo yajya akora muri ibi cyangwa ibindi tutavuze ukabona igihe kimwe arabihagaritse uzamenye ko hari ikitagenda neza. ukwiye kwicara ugakora ubushakashatsi ku mpamvu imutera gukora ibyo akenshi uzamenya ari uko umuganirije ukamubaza uko yiyumva, ibibazo afite, uko wamufasha kwishima n’ibindi nk’ibyo.

6.Atangira kujya aganira ku Buryo abandi bateramo akabariro: Abagore benshi ntibirekura ngo bahite barasa ku ntego. Ni yo mpamvu nubona atangiye kujya akubwira uburyo umushuti we aryoshya n’umukunzi we cyangwa umugabo we uzamenye ko ubu bushbora kuba bumwe mu buryo bumworoheye bwo kukwereka ko ibyo ukra nta kigenda.Gerageza umubaze uburyo baryoshyamo kandi umubaze niba hari uburyo bakoresha yumva mwageragereza hamwe namwe.

Ibi bizaguha amahirwe yo kumenya icyo yifuza kurusha ibindi maze ukimukorere.

7. Ntiyitaye ku byishimo bye by’indunduro(kurangiza): Abagore bose ntibateye kimwe. Hari abagore batera akabariro kugirango bagire umunezero kandi barusheho kugirana ubumwe n’abagabo babo ibyo kurangiza ntibabyiteho na gato. Hari n’abandi bakunda kandi bagashaka kurangiza igihe cyose bateye akabariro. Mbere yo gufata umwanzuro rero banza umunye umugore wawe ni nde muri aba babiri.Niba mbere yarakoraga ibishoboka byose ngo ahagere ubu ukaba ubona bitakimushishikaje impamvu ishobora kuba ari uko yabyikuyemo kubera yamaze kubona ko udashobora kuhamugeza bityo akaba nta mpavu yo kuvunikira ibyo udashobora kugeraho.

Related posts