Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibiciro by’Umukino uzahuza u Rwanda na Senegal byashyizwe hanze, itike ya make ni igihumbi (1k)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Senegal Kuri uyu wa Gatandatu, umukino uzabera kuri sitade mpuzamahanga ya karere ka Huye.

Ibiciro by’uyu mukino ku bantu bifuza kuzawureba byamaze gushyirwa hanze, itike ya make yahasigaye hose muri sitade izaba igura amafaranga 1000Frw, Ahasakaye hegereye VIP itike ni ibihumbi 3000Frw naho muri VIP ni ibihumbi 10,000 Frw.

Uyu mukino uzaba kuwa Gatandatu tariki 9 Nzeri, uzaba ari umukino wa nyuma mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika CAN 2023, u Rwanda rwamaze gusezererwa n’amanota 2, mu gihe Senegal ifite amanota 13 iyoboye itsinda, ikurikiwe na Mozambique ifite 7 naho Benin ikaba ifite amanota 5.

Amasaha umukino uzabera Ferwafa yatangaje ko iza kuyatangaza mu gihe kidatinze. Ubusanzwe umukino warutegerejwe Kuzaba i saa 19h00, Gusa hari amakuru avuga ko ashobora kwimurwa ukazakinwa i saa 21h00 z’ijoro.

Related posts