Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibibazo by’u Rwanda na congo byaba byakemutse noneho? Bwambere Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bahurijwe i Naiorobi ku ikibazo cya M23. Inkuru irambuye

Abaperezida ba EAC bahurira mu nzu ya Leta ya Nairobi, kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano wa DR Congo.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bahuriye i Nairobi ku nshuro ya mbere kuva Kinshasa yashinja Kigali gushyigikira inyeshyamba za M23 zangiza ibintu mu burasirazuba bwa DRC. umuhuro wabereye mu nzu ya Leta ya Nairobi ni ihuriro rya gatatu ry’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ku makimbirane ya DR Congo yatumijwemo na Perezida Uhuru Kenyatta.

Abandi ba Perezida bahari ni Yoweri Museveni wo muri Uganda, Evariste Ndayishimiye wo mu Burundi na Salva Kiir wo muri Sudani y’Amajyepfo. Samia Suluhu wo muri Tanzaniya ahagarariwe na Komiseri Mukuru muri Kenya John Stephen Simbachawene.

Ku wa gatatu, Perezida Kenyatta yasabye ko hashyirwaho ingufu z’akarere ka EAC mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo amahoro agaruke, ariko Kinshasa ivuga ko itazemera uruhare rw’u Rwanda muri iki gikorwa.

Related posts