Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

«Ibibazo bya Adil no ‘Kwanga agasuzuguro’»_Umuzi w’inzigo hagati ya Omborenga Fitina na APR FC yatumye bahitamo guca ukubiri

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Omborenga Fitina wari umaze imyaka isaga irindwi mu ikipe ya APR FC yamaze gutandukana na yo, ndetse ubu ageze kure ibiganiro bimwerekeza mu yandi makipe arimo na Rayon Sports.

Nyuma y’ibyavuzwe byose, APR FC yaciye amarenga ko yatandukanye na Fitina Omborenga ubwo ku rubuga rwayo rwa Instagram yashimiraga abakinnyi bayo bakina mu Amavubi ikoresheje ifoto y’uyu mukinnyi, ariko nyuma gato iza kuyisiba iyisimbuza andi mafoto ariho umukinnyi wayo Mugisha Gilbert.

Ingingo ya Omborenga Fitina yo gusohoka muri APR FC ntivugwaho rumwe kuko igihe uyu mukinnyi asohokeye, ni bwo APR FC yari ikeneye umutahe he we cyane; ibituma hibazwa uko byagenze ngo uyu mwuzukuru wa Kanyangara ave mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nk’aho atari agikenewe.

Amakuru ariho, ni uko ibi bibazo bifite inkomokomuzi ku kuba uyu mukinnyi wahoze ari Kapiteni wa APR FC yanze kwijandika mu kirego cy’umutoza Adil Erradi Mohammed ndetse no kwanga icyo yise “agasumbane hagati y’abakinnyi b’abanyarwanda n’ab’abanyamahanga bakinira iyi kipe” nk’uko tubikesha Radio Rwanda.

Mbere na mbere, umubano wa Omborenga na APR wajemo igitotsi, ubwo yangaga kujyana n’Umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné Fils na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga, bavuye mu Rwanda bajya mu Busuwisi gutanga ubuhamya ku byo APR FC yaregagamo Adil Erradi Mohammed.

Taliki 26 Ukuboza 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko aba bakinnyi batatu ba APR FC bitabiriye urubanza rw’ikipe bakinira, iburanamo n’uwahoze ari Umutoza wayo w’Umunya-Maroc, maze Omborenga yanga kubijyamo kuko we yavugaga ko nta kibazo afitanye na Adil; ibyamuviriyemo kwitwarwaho umwikomo.

Ibintu byarushijeho kuba bibi, ubwo mbere gato yo kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar, maze APR igaha Abakinnyi bayo b’abanyamahanga ikiruhuko cy’iminsi 10 ariko ab’Abanyarwanda bagahabwa iminsi itatu yonyine.

Ibi byatumye Omborenga wari wambaye Igitambaro nka Kapiteni nyuma Prince Buregeya, ahaguruka akavuga ko kariya kari “agasumbane” ndetse ko bidakwiye.

APR yabibonye nko kugumura bagenzi be maze bimuviramo gusigwa ntiyajyana n’abandi gukina Mapinduzi Cup iyi kipe yaje gusezerererwamo muri ½ na Mlandege yari mu rugo, ndetse Omborenga anatakaza kuba Kapiteni atyo; akorerwa mu ngata na Claude Niyomugabo.

Omborenga Fitina kandi yahise abwirwa ko amasezerano y’amezi atandatu yari asigaranye narangira atazakomezanya na Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu], ko azahita ajya gushakira ahandi.

Kuri ubu Omborenga yamaze guha Rayon Sports isezerano ko naramuka atabonye ikipe hanze y’u Rwanda, azahita aza gusinyira Murera; mu nama yagiriwe n’abarimo mukuru we, Sibomana Abouba.

Uyu myugariro ukina iburyo ni umwe mu beza u Rwanda rufite, kuko abanzamo mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yaba ari iy’abakina imbere mu Gihugu cyangwa hiyongereyemo n’abakina mu mahanga.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 hari nyuma yo kuva muri Espane gukora igeragezwa ntibigende neza, icyo gihe yari avuye muri Slovakia mu ikipe ya FC Topvar Topoľčany.

Omborenga yabanje kwamburwa Igitambaro nka Kapiteni nyuma yo kuva muri Mapinduzi Cup!
Kutajya gushinja Adil mu Busuwisi biri mu byamuteresheje intambwe isohoka muri APR FC

Related posts