Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ibi nabyo ugomba kubimenya! Dore ingano y’ amazi ugomba kunywa bitewe n’ ibiro ufite kuko byakurinda kurwaragurika,  indwara , zirimo kuribwa umutwe , umunaniro ukabije

Umubiri ugizwe na 60% y’amazi, uhora utakaza amazi mu mubiri wawe, nk’igihe gusohora inkari ndetse n’icyuya. Kugira ngo ugaruze ibyo watakaje, ukwiye kunywa amazi ahagije. Nk’uko byatangajwe na Healthline.com ibitangaza, Hariho ibitekerezo byinshi bitandukanye ku bijyanye n’amazi ukwiye kunywa buri munsi.

Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze, Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n indwara zidasobanutse.

Dore ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n ibiro ufite:

Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 36-45, agomba kunywa litiro 1.2 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 45-54, agomba kunywa litiro 1.5 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 54-63, agomba kunywa litiro 1.7 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 63-72, agomba kunywa litiro 2 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 72-81, agomba kunywa litiro 2.3 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro kuva kuri 81-91, agomba kunywa litiro 2.6 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro kuva kuri 91-100, agomba kunywa litiro 3 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro kuva 100-109, agomba kunywa litiro 3.3 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro kuva 109-118, agomba kunywa litiro 3.5 z’amazi.

Kuva ku muntu ufite ibiro 118-127, agomba kunywa litiro 3.8 z’amazi.

Kuva ku muntu ufite ibiro 127-136, agomba kunywa litiro 4.2 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro kuva 136-145, agomba kunywa litiro 4.5 z’amazi.

Umuntu ufite ibiro birenga 145, agomba kunywa litiro 4.7 z’amazi.

Related posts