Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibi bintu niyo umunwa wa kurya ntabwo wabivuga ugomba ku bigira ibanga kuko byagukoraho wa mukobwa we

Mu buzima bw’urukundo biba byiza cyane iyo abakundana badaterwa ipfunwe no kuba bari mu rukundo ndetse inshuti z’umukobwa zikamenya umuhugu bakundana ndetse n’iz’umuhungu bikaba bityo.

Bikunze kuvugwa ko ushaka ko inkuru igera kure ayibwira umugore cyangwa umukobwa kuko abakobwa bazwi nk’abatabika ibanga. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema aha kglnews.com yabakusanyirije ukuri ku bintu 5 by’amabanga umukobwa akwiye kubika mu rukundo ndetse n’inshuti ye magara ntabe yayibwira kuri ayo mabanga ku mukunzi we.

Ibijyanye akabariro: Mukobwa, ntuzigere na rimwe ubwira inshuti zawe ibijyanye n’akabariro wateranye n’umugabo wawe, uko abikora cyangwa uko biba bimeze. Si byiza ndetse bishobora kugukururira ibibazo mu rukundo rwanyu kuko ubwiye izo nshuti zawe ko umukunzi wawe atera akabariro neza cyane bashobora guharanira kumugeraho ngo bamenye uko bimeze. Unababwiye ko abikora nabi, bashobora gutangira kumusebya. Tuza, menya ibyo kuganira n’ibyo kwibikira ibanga utigiriye nta wuzarikubikira.

2. Amakosa ye: Utazigera uganira n’inshuti zawe ngo uzibwire amakosa y’umukunzi wawe n’ubwo yaba ay’ahashize kuko sintekereza ko uwo mukunzi wawe yabyishimira abyumvise ahandi. Niba ushaka kubahisha umukunzi wawe, ugashaka ko yubahwa n’inshuti zawe, uzamwubahe wowe ubwawe unamwubahishe mu bandi umubikira ibanga, wirinda kuvuga amakosa ye utazahabwa urw’amenyo dore ko bavuga ngo ‘Amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe.’

Ubukene bwe: Abagore benshi n’abakobwa bakunze gusangiza bagenzi babo aya makuru bakavuga ku mitungo y’abakunzi babo, ibintu bitari byiza na gato kuko bituma umukunzi wawe agawa bikomeye n’inshuti zawe, zigahora zimusuzugura kandi zimufata nk’udashoboye ntizibe zanatinya no kuvuga ko atagukwiye. Nyamara ni wowe uba uzi impamvu wamuhisemo mu bandi ukamukunda cyane ko urukundo atari amafaranga, mwayashakana kandi mugakundana rugakomera.

Imyitwarire idahwitse: Bamwe mu nshuti zawe bashobora kwibonera imwe mu myitwarire y’umukunzi wawe idahwitse kuko nta wutagira ikosa nawe wasanga ugira amakosa nk’uko nabo bayagira uko biri kose.Ariko kuba waramukunze iyo myitwarire ayifite, wenda ni wowe nzira yo kuyicikaho afite. Nutangira kujya uganiriza izo nshuti zawe ku myitwarire ye mibi, uzaba umubereye nk’umugambanyi kandi ntuzaba ukemuye ikibazo ahubwo uzaba uteje byinshi. Aho kumuteza isi ko adashobotse, mubere umuyoboro wo gushoboka bityo mukundane neza ahubwo muzahore munezerewe kandi ntazanigera yibagirwa ko hari aho wamukuye habi.

Intonganya hagati yanyu: Niba habayeho ikintu runaka utumvikanyeho n’umukunzi wawe, mushake mubikemure kuko ni urukundo rwanyu mwembi si urw’isi yose nta wundi wo kububakira umubano uzaturuka hanze. Mwikishyira ku ka rubanda si ngomba ko izo nshuti zanyu zose zimenya utubazo utwo ari two twose twabayeho mu rukundo rwanyu.Nk’uko twabivuze haruguru ibi bishobora gutuma inshuti zawe zitangira gutakariza icyizere umukunzi wawe ndetse zikanamusuzugura cyane ko ibyo uzazibwira zizumva ibyo zikabogamira ku ruhande rwawe gusa nyamara nta gihamya ko amakosa atari ayawe kuko nta wivuga amabi

Related posts