Ibi bintu byagufasha mu rukundo , bizatuma uhora umanuka rumanzi buri gihe nta komyi!

 

Buriya mu rukundo kugira ngo ibintu bigende neza aribyo uba ugomba kwirinda birimo no gufuhira uwo ukunda , ibyo nturamuka ubyirinze bizagufasha mu rukundo rwawe.

Dore ibyo ugomba gukora bizakurinda guhora ufuhira uwo ukunda?

1.Irinde kugaragaza uburakari budafite aho bushingiye: Buriya niba hari ukuntu wiyumvamo ifuhe cyangwa se ukaba ufite amakuru y’uko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa afite undi muntu bakundana, ntuzakore ikosa ryo guhita umwereka ko ubizi ahubwo ushobora kubimubaza wiyoroheje nta burakari umuzanyeho,ya ngeso yo kugaragaza ifuhe igenda ishira buhoro buhoro.

2. Irinde kumva ibyo abantu bamuvugaho: Kugira ngo urukundo rwawe rukomere irinde kumva ibyo abantu bakubwiye ngo ubisamire hejuru uhite wumva ko ari ukuri byose kuko ari kimwe mu byatuma uta umutwe ugatangira gufuhira umukunzi wawe, ahubwo ufata umwanya wo kubanza gutekereza neza ku byo bakubwira ukamenya niba ari ukuri,nibiba ngombwa ubimubaze witonze kandi wirinde ko byagusaza.

3. Gabanya ishyari mu rukundo: Buriya iyo ukunda kugira ishyari ni naho gufuha bituruka ugasanga uhora wumva ko uvuganye n’umukunzi wawe wese badahuje igitsina baba baganira ibyo kuguca inyuma cyangwa ko ashaka kumugutwara,ugasanga ugirira ishyari umuntu wese bavuganye kandi akenshi uba wibeshya,kuko ntabwo umuntu yavugana n’abantu bamwe gusa,nawe ujye ubanza wirebeho niba koko urushyashya.

4.Gaharika ibyo guhora umugenzura cyane : Sibyiza guhora ugenzura umukunzi wawe buri gihe byirinde kuko byagusenera kumva buri gihe udatuje utamenye aho ari n’icyo ari gukora kuko hari bamwe usanga barashyizeho n’ ingenza zitanga amakuru,kandi si byiza kuko hari n’abaguha amakuru yo kugira ngo babashwanishe bakakubwira ibibi gusa kugira ngo umurakarire, ubundi mutandukane bahite bamujyana usigare uyakanura.