Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
FeaturedVirtual Reality

Ibi bikorwa 7 bishobora gutuma urinda upfa udakize

Kugera ku bwigenge bw’ifaranga no kubaka ubutunzi ukihaza mu bintu nkenerwa ntawe utegeye ikiganza ni ntego iraje inshinga abantu benshi, ariko bisaba kugira inzira iteguye neza no gutsinda ingeso zitabangikanywa no gutunga zishobora kuburizamo intego zawe.

Ubuzima ubwabwo ni urugamba nk’izindi zose kandi busaba imyiteguro kuva ku bintu bito kugera ku binini harebwa by’umwiriko ku ntego z’igihe kirambye. Urugamba rwo kwigira ukihaza rwahindutse urugamba mu Isi ya none aho buri umwe aba areba inyungu ze bwite iza mugenzi we zikaza ku mwanya wa kabiri.

Ni inzozi zo guhiga no kwirukaho rimwe na rimwe ukaryama utinze ariko kubyuka byo ukabikora kare, ugashaka inshuti z’umumaro kandi ugatekereza kabiri kuri buri kimwe werekejeho amaboko.

Dore ibikorwa/ingeso 7 bishobora gutuma udakira

1. Kudategura ingengo y’imari no kutizigama

Amwe mu makosa akomeye ahuriyeho n’abantu uyu munsi, ni ugushaka kubaho ubuzima butagira intego bijyana no kutabuzigamira. Umuntu ntazigama ibyo yasaguye gusa, ahubwo ashobora kugira ibyo yigomwa ngo akunde agere ku ntego z’igihe kirambye.

2. Kuguza inshuti zawe amafaranga ugiye kuyarya

Ibi ni imwe mu ntambwe ziganisha ku bukene bw’igihe kirekire. Impamvu zonyine zemerera umuntu ufite inzozi zo gukira kuguza amafaranga, ni ukuyashora mu mishinga ibyara inyungu no kukugoboka mu bihe by’amage. Rero iyo utangiye kuguza inshuti zawe amafaranga ugiye kuyarya cyane cyane ukiri mu myaka y’urubyiruko, uzamenye ko ubukene buri kugukomangira.

3. Gutangira kurya amafaranga utarakira mu biganza byawe

Iyi ni indi ngeso ibangamira iterambera. Abantu benshi usanga umushahara ujya kuza barawumaze. Iyi ngeso ikururira uwo yabase guhora mu madeni aho usanga asa nk’ukora yishyura mu buryo buhoraho.

4. Kururukururu n’abakobwa

Uko winjira mu nkundo no gukururana n’abakobwa benshi, ni ko ibyago byo gukena birushaho kwiyongera. Kururukururu n’abakobwa iguhatira gukoresha amafaranga mu buryo utateganyije. Muri kamere y’imibanire y’abagabo n’abakobwa, iyi irasa n’ingingo itirindwa.

5. Gukomeza kubaho ubuzima bw’iraha kandi urengeje imyaka 25

Abahanga mu bukungu bavuga ko imyaka myiza yo gukorera amafaranga ari igihe umuntu aba ageze mu myaka 25 y’amavuko. Ubuzima bw’iraha rero ntibushobora kubangikanywa no gushaka amafaranga n’umutima ushirutse ubute.

6. Kubatwa n’inzoga n’itabi

Iyo umuntu afite intego zo gutunda amafaranga asabwa gukora atinuba kandi ashyizeho imbaraga. Inzoga n’itabi nk’ibiyobyabwenge bituma uwo byabase ahorana umunaniro n’intege nke bihoraho bikaganisha ku musaruro muke.

7. Kureba filime z’urukozasoni kuri murandasi

Bene izi filime zangiza ubwonko n’imitekerereze aho umuntu wabaswe nazo aba yumva buri gihe yakwibera mu busambanyi. Uyu muntu buri gihe abona abagore n’abakobwa nk’ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina gusa. Yita cyane ku bice by’ibanga by’abagore kabone n’iyo baba bambaye bikwije, ijisho rye rirahingiranya.

Related posts