Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Huzuye imyaka 65 atanze! Uko Umwami Rudahigwa yatumye Ikipe y’Abanyarwanda yigaranzura iy’Abagande ikayinyagira 5

Turavuga Imena mu Ntwari z’u Rwanda! Amateka avuga ko ku italiki nk’iyi ya 25 Nyakanga mu w’1959, ari bwo Umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre yatanze aguye i Burundi nyuma y’imyaka 28 yari amaze atwaye u Rwanda.

Uyu Mwami yibukirwa kuri byinshi birimo guharanira ubwigenge, guharanira ubusugire bw’igihugu, kurandura akarengane muri rubanda, gushakira abaturage iterambere ritagira uwo rusubiza inyuma muri byinshi warondora.

Umwami Rudahigwa amateka yemeza ko yahitanwe n’Abakoloni b’Ababiligi, ntiyasigaga na ruhago inyuma, aho muri iyi ngeri yibukirwa cyane ku munsi We n’Abanyarwanda bararaga inkera, babyina intsinzi y’ikipe y’u Rwanda yari yagizemo uruhare.

Rudahigwa mu 1957 yagiye kuri Stade ya Butare kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe y’Abanyarwanda na Kigezi y’i Bugande, mu nkuru Umukambwe, Munyakayanza Stanislas w’imyaka 81 y’amavuko yabariye Igitangazamakuru cya IGIHE.

Munyakayanza wari uhibereye imbonankubone yasobanuye ko Rudahigwa yasanze ikipe y’Abanyarwanda yari yiganjemo abakinnyi b’Amagaju n’Ibihogo by’Umwami imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Ati “Bamubonye baba intare! Baravuga bati ‘Turatsindwa turi imbere y’Umwami wacu’.”

Nyuma y’umwanya muto, Maboneza Frédéric yatsinze Kigezi igitego cya mbere. Rudahigwa yazamuye ukuboko k’uyu mukinnyi, amubaza icyo yifuza kuba, undi amusubiza ko ashaka kuba umugaragu w’Umwami. Icyo gihe yamugabiye inyana y’umusengo n’ikimasa cy’urusengo.

Igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Burimba w’i Nyamagabe, icya gatatu gitsindwa na Kabirima wari umupolisi wa Sheferi muri Nyaruguru, Rurindwubugi w’i Nyaruguru atsinda icya kane, Mbirizi ashyiramo agashinguracumu, Kigezi y’Abagande itahira kuri bibiri.

Ubwo Rudahigwa yajyaga kureba uyu mupira, yari atwawe n’imodoka ye ya ‘Porsche’ yahawe n’Abadage. Gusa nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda, nk’uko Munyakayanza yabisobanuye, Umwami yagenze n’amaguru hamwe n’abandi Banyarwanda, babyina intsinzi.

Amateka avuga ko Rudahigwa wimye Ingoma mu w’1931 yishwe n’urushinge rw’ingusho yatewe n’umuganga Dr Julien Vinck, watumwe n’Ababiligi, ubwo yashakaga i Bujumbura icyangombwa kimufasha kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusaba Loni ko yaha u Rwanda ubwigenge.

Mutara III Rudahigwa yazunguwe n’Umwami, Kigeli V Ndahindurwa ari na we Mwami wa nyuma wayoboye u Rwanda mbere ho umwaka umwe ngo u Rwanda rwinjire muri Repubulika ya mbere. Ku Ngoma ya Kigeli V Ndahindurwa ni bwo u Rwanda rwabonye ubwigenge bwahirimbaniwe n’abarimo Mutara III Rudahigwa, we cyanga cy’iyi nkuru.

Umwami Rudahigwa ukuhaba kwe kwatumye Ikipe y’i Rwanda rwigaranzura Abagande rubanyagira ibitego 5-2!

Related posts