Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye:Uwari umuti ukoreshwa mumyaka umusore yawukoresheje yiyahura bimuviramo urupfu.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu Karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’umusore w’imyaka 23 witwa aho yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko usanzwe uterwa mu myaka witwa Rocket .

Inkuru mu mashusho

Umubyeyi wa nyakwigendera Sindayigaya Bernard akaba yatangaje ko mu byukuri uyu musore ntakibazo cyo mumutwe yari asanzwe afite ndetse anavuga ko yatabajwe na murumuna wa nyakwigendera yahagera agasanga yanyweye uwo muti mumaguru mashya yahise amushakira amata abonye byanze niko kumushakira abamotari bamujyana I Ruhashya kwa muganga.

Akaba yaravanwe I Ruhashya ajyanwa Kubitaro bikuru bya CHUB ariko biza kurangira yitabye Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya nawe akaba yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore atangaza ko bayamenye mu ijoro ryakeye.

Gusa umubyeyi wa nyakwigendera yanatangaje ko uyu musore ku wa gatandatu yamenye amakuru ko hari umuntu yahaye amafaranga 500 akaba ari nayo yaguzwe uwo muti wa Rocket ari nawo wamuhitanye.

Related posts