Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 nzeri 2023 ubwo twageraga mu mudugudu wa Akarugiranka mu kagari ka Mpare mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye twahasanze umuturage utabaza asaba ubufasha nyuma y’uko abagizi ba nabi bamutwikiye inzu.
Inkuru mu mashusho
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muturage witwa Usanase Jeanine yadutangarije ko yababajwe no gusanga inzu ye yahiye ubwo yari yagiye mu itsinda ryo kuguza no kugurizanya agahamagarwa n’abaturanyi be bamubwira ko iwe hari gushya yahagera agasanga hahiye agafatanya n’abaturage kuyizimya.
Uyu muturage yakomeje kandi atubwira ko ikibazo yagitanze ndetse n’ubwo bari mu nama y’abaturage hari n’umuyobozi w’umurenge yongeye kugitanga gusa kuri ubu akaba atarabona ubufasha bwo guhabwa isakaro ngo abashe kubona aho akinga umusaya cyane ko iyi nzu ye yari isakajwe amategura kuri ubu akaba yarangiritse, akaba ari kugorwa n’ibihe turimo by’imvura iri kugwa cyane ikamunyagira n’abana be.
Bamwe mu baturanyi be twaganiriye nabo batubwiye ko nabo bababajwe n’ibyabaye kuri uyu muturage aho umwe muri bo witwa Mukeshimana Jeanine yagize ati “Twagiye kubona tubona hari gushya cyane tuza kuzimya ndetse duhamagara na nyir’inzu gusa ntitwabashije kumenya ababikoze ariko rwose turasaba ubuyobozi kuba bwaha ubufasha uyu muturanyi wacu kuko ibihe turimo by’imvura biragoye cyane kandi ntabushobozi afite bwo kuba yasana ibyangijwe”.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’akagari ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) Bwana Harerimana Jean Claude yadutangarije ko bagiye kugerageza kugikoraho aho yagize ati” twamenye amakuru y’icyo kibazo gusa tuyamenya bitinze kuko uriya muturage ntiyahise abitugezaho ariko mu biganiro twagiranye na we twamwijeje ko tugiye gufatanya n’abaturage binyuze mu buryo bw’imiganda ndetse n’ubundi bufasha tukareba ko habona uburyo asubira mu nzu ye”.
Uyu muyobozi kandi yanatangaje ko n’ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba na bwo buzi iki kibazo bukaba buzagira uruhare mu kugikemura anongeraho kandi ko barashaka n’abaterankunga bakaba babafasha.