Mu Mudugudu w’Umuyange, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 19 witabye Imana kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 aguye mu Bitaro bya Kaminuza y’U Rwanda bya Butare, nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na mugenzi we w’imyaka 20 barwaniye mu kabari.
Bikaba bivugwa ko abo basore bashyamiranye bari mu kabari bakarwana, noneho basohoka hanze, umwe agahita atera mugenzi we icyuma mu bitugu.
Gusa bikimara kuba uyu wakomerekejwe yajyanywe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ariko biza kurangira ashizemo umwuka bukeye bwaho kuko yari yashegeshwe bikomeye.
Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Constantin yemeje iyi nkuru avuga abarwanye bapfaga amafaranga.
Aho mu magambo ye yagize ati “Hari abasore babiri barwanye bapfa amafaranga, umwe atera icyuma mugezi we, abaturage baradutabaza turahagera, uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga aza gupfa bucyeye. Ukekwaho icyaha we twahise tumufata ako kanya tumushikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe’’.
Uyu muyovozi kandi akomeza avuga ko abo basore bari basanzwe bitwara nabi ndetse barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.
Mu gusoza kandi uyu muyobozi yanaboneyeho guha ubutumwa abaturage aho yabasabye kwirinda urugomo, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi bukabarenganura igihe hari uhemukiwe.