Ni imurikabikorwa riri kubera muri gare y’akarere ka Huye, ryafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ku wa 18 Nyakanga 2025 rikazasozwa ku wa 28 Nyakanga.
Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa baragaragaza ko biteguye kungukiramo byinshi bitandukanye harimo kumenyekanisha ibikorwa byabo, kumenya iby’abaguzi n’abafatanyabikorwa babo bifuza n’ibindi.
NIYOMUGABO Ally, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa akaba akaba akora inkweto za Made in Rwanda akanazicuruza yagaragaje ko yungukiyemo ubumenyi bwinshi butandukanye bugiye kumufasha gushyira imbaraga mu byo abaguzi bakeneye bityo ko yiteguye kongera inyungu mu kazi ke.
Yagize ati: “Uyu munsi nahuye n’abantu benshi batandukanye harimo n’abakora nkibyo nkora ariko bateye imbere kundusha, byamfashije kubigiraho byinshi bitandukanye bigiye kumfasha mu kwagura ibyo nkora mbikesheje ibitekerezo banyunguye, ndahamya ko ngiye kuzamura umusaruro mu byo nkora no kunguka abaguzi benshi”
UWASE IRADUKUNDA Henriette, umwe bu bakora mu kigo RUMBUKA SEED COMPANY LIMITED gicuruza imbuto z’ibihingwa bitandukanye zirimo ibigori, ibishyimbo, soya ndetse n’ibirayi ikorera mu turere twose tw’igihugu we asobanura ko kwitabira iri murikabikorwa bibafasha kubona abaguzi bitabagoye.
Yagize ati“Kwitabira iri murikabikorwa bidufasha kubona abagura imbuto zacu bitatugoye kandi n’abakeneye imbuto bakamenya aho bazibariza, ibi rero bidufasaha kwagura imbibi mu mikorere yacu.”
Ibyiza by’iri murikabikorwa kandi ryongeye gushimangirwa na IRADUKUNDA Dieudonne uhagarariye ikigo cy’ubugeni n’ubukorikori gikorera mu Karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma wavuze ko iki gikorwa agifata nk’ubuterankunga ku bifuza kubyaza inyungu ibyo bakora.
Yagize ati: “Iyo umuntu ataje kumurika ibyo akora aba ahombye byinshi kuko aya ari amahirwe yo kugaragariza abakiriya bacu ibyo dufite bakanatubwira ibyo bifuza natwe tukabyongera mu byo dukora.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo NSHIMIYIMANA Vedaste, yatangaje ko biteze byinshi muri iri murikabikorwa harimo kubona ibyo bakeneye mu buryo bwiza, inyungu ku bacuruzi n’iterambere ku banyarwanda n’abarugenda muri rusange.
Yagize ati“igikorwa nk’iki ni amahirwe akomeye kuko abantu bo hirya no hino bigishanya inama buri wese akungukira byinshi ku wundi, Ibi rero bifasha kongera umusaruro mu byo umuntu akora bityo bikamuha umusaruro ushimishije n’abamuyoboka bakiyongera.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa ari bimwe mu bizatiza umurindi gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, ikiciro cya Kabiri (NST2) bityo ko abantu bose basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 11 rikaba ryari ryitabiriwe n’abantu baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.