Huye_ Tumba : Abakekwaho ubujura 15 bafashwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Polisi ikorera mu Karere ka Huye yatangaje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishize yafashe abantu 15 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura birimo gutobora inzu no gushikuza abaturage telefoni mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Tumba.

Aba bafashwe biturutse  ku makuru atangwa n’abaturage bo mu tugari twa Cyarwa na Gitwa, aho ubujura bwari bumaze gufata indi ntera. Aba baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye baburaga ibintu byabo mu ngo, abandi bakamburwa mu nzira amasakoshi na telefoni, rimwe na rimwe bagaterwa ibyuma.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Agahora, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yatewe n’abajura mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Ugushyingo 2025, ubwo binjiraga mu ruganiriro rw’inzu ye bakamwiba televiziyo, radiyo, telefoni, amashuka n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Yagize ati:“Banteye ari saa Cyenda z’Igicuku, mpita mbumva. Nagerageje kubatesha ariko biba iby’ubusa kuko ntawantabaye, bituma batwara ibintu byinshi, uretse amagodora batatwaye kubera kubura aho bayanyuza kuko banyuraga mu myobo.’’

Uyu muturage avuga ko aba bajura bakunze kuba ari benshi kandi bafite imbaraga nyinshi, ku buryo ugerageje gutabara ashobora no kubura ubuzima, ari na yo mpamvu abaturage bakomeje gusaba inzego z’umutekano kubafasha gukumira ubu bujura bukomeje kwiyongera.

Abatuye mu gace ka Cyarwa bavuga ko  ubu bujura bukomeje gufata indi  ntera ndende aho nko mu mezi abiri ashize hamaze kwibwa ingo eshanu, bidasize no gutegera abantu mu nzira bakabambura telefoni, amasakoshi n’ibindi, abarokotse guterwa ibyuma bagakiza amagara yabo bagahunga, kuko baba bitwaje intwaro gakondo nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko iperereza ku bujura rimaze gukazwa, ndetse ko hari abamaze gufatwa n’abandi bagishakishwa. Yemeza ko Akarere kari gukorana n’inzego z’umutekano mu kongera ubwirinzi.

Ati:“Iyo tubimenye iperereza rirakorwa. Ibikoresho byibwe bishobora gukererwa kuboneka ariko akenshi biraboneka, kandi RIB ikomeza kudufasha mu kubitahura.”

Sebutege yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu irondo, cyane cyane mu bice aho iry’umwuga ritajya rikorana neza bitewe n’imisanzu yo guhemba abanyerondo itinda kuboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, na we avuga ko Polisi ikomeje imikwabu mu Murenge wa Tumba, aho mu byumweru bibiri bishize hafatiwe abakekwaho ubujura 15, abandi bane bakaba bagishakishwa.

Yagize ati:“Turakangurira abibwa kuza ko bagomba kuza gutanga ibirego ku gihe, tumaze n’iminsi mu mikwabu  hamaze gufatwa abantu 15, hari n’abandi bane bagishakishwa, bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse birimo ubujura, batobora inzu n’ibindi bihungabanya umudendezo n’ituze ry’abaturage.

CIP Kamanzi, yasabye   gukomeza gutangira amakuru ku gihe, bagaragaza aho babona hose hakwihisha abahungabanya umutekano, bagashyikirizwa Polisi kuko ari inshingano zayo zihoraho kubafata