Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

HUYE: Mu mwaka wa 2024 – 2025 abafatanyabikorwa bashoye Miliyari 6 mu iterambere ry’Akarere.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF) bahigiye hamwe gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’aka karere bashingiye kuri gahunda ya NST2, kuko hari Miliyari 6 zingana na 18% by’ingengo y’imari y’akarere biyemeje gutanga mu guteza Imbere Huye.

 

Iki cyemezo abo bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye bagifatiye mu Inteko rusange y’abahurije hamwe n’ubuyobozi bw’akarere barebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024, ndetse n’ibiteganyijwe.

Abatuye Huye bishimira ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2024.

Umwe mu baturage batuye mu karere ka Huye, yavuze ko bashima byinshi ngo kuko urebye mu karere bigaragara ko hari ubufatanye kandi bakoze ibikorwa bifatika ku buryo akazi kaboneka bworoshye. Akomeza avuga ko bifuza ko hakiyongera imishinga iteza imbera urubyiruko ndetse bakihaza mu biribwa.

Ati ” Turashima byinshi kuko urebye mu karere bigaragara ko hari ubufatanye kandi bakoze ibikorwa bifatika ku buryo akazi kaboneka bworoshye. Twifuza ko hakiyongera imishinga iteza imbera urubyiruko ndetse tukihaza mu biribwa.”

 

Perezida w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye UGIRUMURERA Cyprien, avuga ko mu mwaka wa 2025 bafite intego zo gukomeza kwihutisha iterambere ry’akarere kuko hari na Miliyari zirenga 6 zihwanye na 18% by’ingengo y’imari y’akarere bayatanze mu kwihutisha iterambere ry’abatuye Huye.

 

Ati ” Miliyari 6 zatanzwe n’impuza ndengo, turizeza abaturage ndetse n’akarere ko tuzafatanya kandi muri gahunda zose kuko no kugaruka kubwira abaturage ibyo twabakoreye tujyanamo n’akarere kandi aho tubona hakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi naho tujyanamo.”

UGIRUMURERA akomeza avuga ko kubufatanye n’akarere ka Huye, aka karere bafite intego y’uko kaguma ku mwanya wa mbere mu miyoborere bajeho ndetse ko bifiza kugira umuturage uteye imbere kandi mu mwaka 5 irimbere bazaba babigezeho.

 

Aba bafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagize muri uyu Mwaka mu kwihutisha iterambere ry’abatuye akarere ka Huye haba mu bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange

Yagize ati ” Aba bafatanyabikorea bafite uruhare rukomeye navuga nk’ibikorwa tumaze kugeraho, Aho ubu dufite imirenge 4 yamaze kugeramo amazi mu midugudu yose, hari kandi nk’ibikorwa by’abikorera byose bigamije iterambere ry’abaturage.”

Ange SEBUTEGE,yakomeje avuga ko nk’uko igihugu gifite gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo nabo nk’akarere buri mwaka bafasha urubyiruko kwihangira imirimo, ndetse ko bungutse undi mufatanyabikorwa wa DUHAMIC ADRI ugiye guha urubyiruko rusaga 8000 imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Kugeza ubu mu ingengo y’imari y’akarere ka Huye hateganyijwe ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 33 mu mwaka wa 2024/2025. Abafatanyabikorwa 70 b’ako karere ngo bafite intego yo Gukomeza kunganira aka karere mu kwihutisha iterambere ry’akarere.

Meya wa Karere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko abafatanyabikorea bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ aka Karere .

 

Aba bafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagize muri uyu Mwaka mu kwihutisha iterambere ry’abatuye akarere ka Huye.

 

Perezida w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye , avuga ko mu mwaka wa 2025 bafite intego zo gukomeza kwihutisha iterambere ry’akarere

Related posts