Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo

 

Mu Karere ka Huye hatangirijwe gahunda ya Digital Talent Program (DTP) igamije guhugura urubyiruko mu bumenyi bw’ikoranabuhanga bukenewe ku isoko ry’umurimo, hagamijwe guteza imbere impinduka z’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu , tariki 14 Werurwe 2025 nibwo iyi gahunda yatangirijwe i Huye, ku bufatanye bwa sosiyete yigenga ku isi mu gutunga, gukoresha no guteza imbere imiyoboro y’itumanaho rusange (IHS Rwanda) na ICT Chamber.

Umuyobozi ushinzwe umushinga wa DTP muri ICT Chamber, Mutamba Jacqueline, yasobanuye intego y’uyu mushinga ndetse n’abagenerwabikorwa bawo.

Ati “Iki gikorwa kirareba by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda. Cyane cyane kigamije kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi bufatika buzabafasha gukora ibikorwa ndetse n’imirimo y’ikoranabuhanga. Hari ubumenyi busanzwe basanzwe bigira mu mashuri dusanzwe tuzi, ariko noneho aya ni amasomo y’igihe gito atuma umunyeshuri agira ubumenyi, kandi nyuma yo kwiga bazabaha impamyabumenyi zizatuma babasha gusaba akazi.”

Yakomeje agira ati “Aho Isi irimo kugana uyu munsi, bizagorana kugira ngo akazi kadakoresha ikoranabuhanga kazabe gakenewe ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu turimo gushyiramo imbaraga kuko abantu barangiza kwiga ni benshi cyane, ariko ababona akazi ni bake cyane.”

Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko aya masomo azajya yigirwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho abanyeshuri bazajya bahitamo amasomo biga bitewe n’abashishikaje ndetse n’umwanya bafite.

Gahunda yo kwiga irii mu byiciro bitatu: icy’abatangizi, abari hagati mu bumenyi ndetse n’abafite ubumenyi bwisumbuye. Buri uko buri cyiciro kirangiye, abanyeshuri bazajya bahabwa impamyabumenyi nyuma yo gukora ibizamini.

Bamwe mu banyeshuri biga Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (BIT) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye baganiriye na KGLNEWS, bavuze ko gahunda ya DTP ari ingenzi cyane kuri bo, kandi ko izabagirira umumaro.

Iranzi Claude yagize ati “Ubusanzwe ndi umu-programmer. Nasuye urubuga rwabo nsanga bafite porogaramu ishobora kumfasha kuzamura ubumenyi bwanjye muri JavaScript nsanzwe nkunda gukoresha. Iyo ugiye ku masomo y’abari mu cyiciro cya kabiri (intermediate), usanga hariho ibyo abafite ubumenyi bwisumbuye (advanced) kurusha ibyo twigaga mu ishuri.”

Akomeza agira ati “Niteze ko bizazamura ubumenyi, cyane cyane no kubona akazi kuko kubona impamyabumenyi mpuzamahanga byari bigoranye; ariko ubu nimara kubyiga bazayimpa. Ndashishikariza urubyiruko cyane cyane rw’Abanyarwanda kwinjira muri iyi gahunda kugira ngo bazamure uburyo babona imikorere cyane cyane ku ikoranabuhanga, kuko akazi kagiye kuboneka muri iyi minsi ni ako gukorerwa ku ikoranabuhanga.”

Mbabazi Arlette wiga mu mwaka wa kabiri yunze mu rya mugenzi we Iranzi, agira ati “Kuba mu busanzwe hari amasomo twigiraga ku ikoranabuhanga tubanje kuyishyura, ariko ubu tukaba tugiye kujya tuyabonera ubuntu, ni ikintu gikomeye cyane leta iri kudufasha kandi turayishimira. Nk’umunyeshuri wiga muri kaminuza, ubushobozi aba ari bukeya; ntabwo amafaranga yose wayabona ngo ugire ubumenyi bwose wakenera kuzakoresha ku isoko ry’umurimo.”

Yashishikarije urubyiruko rugenzi rwe gukoresha umwanya wabo mu gukora ibirugirira umumaro nk’iyi gahunda, aho gukoresha igihe cyabo ku mbuga nkoranyambaga mu kwirangaza gusa.

Mu rwego rwo gushyigikira intego ya One Million Coders, iyi gahunda izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yo guhugura Abanyarwanda 1,000,000 mu mahugurwa y’ibanze y’ikoranabuhanga no gutanga ubumenyi bwisumbuye ku bantu 500,000 mu gihe cy’imyaka itanu, hagamijwe kugabanya icyuho cy’ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu myaka ibiri iri imbere, iyi gahunda izahugura urubyiruko 20,000 hirya no hino mu gihugu binyuze mu bigo 15 by’amahugurwa. Ibyo bigo bizatanga amasomo atandukanye arimo kwandika porogaramu (coding), gukora imbuga za interineti (web development), no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga (digital marketing). Gahunda izashyirwa mu bikorwa mu byiciro, aho mu cyiciro cya mbere hazatangizwa ibigo bitanu biherereye muri Kicukiro, Nyarugenge, Rusizi, Nyagatare, na Huye.

 

Related posts