Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kigiye kongera ubushobozi bw’abakora ubuhinzi buto kugira ngo babashe kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe kwiteza imbere.
Ibi byatangarijwe mu Karere ka Huye, ku wa 13 Kamena 2024, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Umushinga wo Guteza Imbere Abahinzi Baciriritse b’Ibihingwa Byoherezwa mu Mahanga (PSAC).
Ni umushinga uzamara imyaka itandatu, witezweho gukemura ibibazo by’abahinzi baciriritse b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi, imbuto n’indabo bahura na byo, bikazatuma bagira umusaruro mwiza kurushaho, uzabafasha guhatana ku masoko mpuzamahanga akomeye.
Nyiringabo Jean Marie, ukuriye umushinga PSAC ukorera muri NAEB, yabwiye Kglnews ko mu by’ingenzi uyu mushinga uzageza ku bagenerwabikorwa bawo harimo kongera umusaruro w’abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byatoranyijwe hakoreshejwe uburyo bugezweho kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati” Uyu mushinga ugamije gukura mu bukene abahinzi bato, by’umwihariko tukaba duhanze ijisho abagore n’urubyiruko. Byagaragaye ko abahinzi b’intege nke ari bo bakorwaho n’ingaruka nyinshi z’imihindagurikire y’ikirere.’’
Nyiringabo, yavuze kandi ko ibi bizatuma bongera umusuro bw’ibyo beza maze binabafashe kugera ku isoko maze babashe gukirigita ifaranga.
Yakomeje avuga ko bazanashyiraho uburyo bushyigikira politiki y’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga birebwa n’umushinga ndetse horoshywe n’ubucuruzi bwabyo.
Bamwe bakora ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, bavuze ko biteze byinshi kuri uyu mushinga kuko uje kubatera ingabo mu bitugu.
Manirakiza Damien wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kagarama, asanzwe akora ubuhinzi bwa Kawa n’Avoka ku buso busaga hegitari 8.
Yavuze ko mu busanzwe bahingaga bikandagira kuko bagorwaga no kubona isoko ry’umusaruro wabo.Ati’’Umusaruro cyane cyane w’avoka, isoko ryawo ryatugoraga hakazamo n’ikibazo cy’abamamyi. Igihe baduhuza n’isoko neza rero byaba ari igisubizo.’’
Undi witwa Mushimiyimana Charlotte, uhinga Kawa mu Murenge wa Maraba,yagize ati’’ najyaga ngira ikibazo cyo kubona imbuto ya kawa,kandi bijya biba ngombwa kongera ubuso bw’umurima wanjye. Hamwe n’uyu mushinga rero,impungenge zashize.’’
Uyu mushinga wa NAEB Witwa PSAC uzakorana n’ingo 56,695 zirimo ikigero cy’abantu 255,128 ubafasha kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu bwiza no mu bwinshi.
Umushinga PSAC(Promoting Smallholder Agro-Export Competitiveness Project), uzakorera mu turere 14 tw’igihugu, twatoranyijwe hashingiwe ku kuba dukennye ariko dusanzwe tuzwiho guhinga ibihingwa birebwa n’uyu mushinga, ndetse no kuba ikirere cyatwo kiberanye n’ubwo buhinzi.
Utwo turere ni Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Nyabihu na Rusizi mu Burengerazuba; Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza two mu Majyepfo; Rulindo na Musanze mu Majyaruguru; ndetse na Rwamagana na Bugesera tw’Iburasirazuba.