Abaturage batuye muri aka karere ka Huye ko mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu murenge wa Rusatira, baratakambira inzego z’umutekano ngo zibabe hafi zigire icyo zikora ku mabandi abateza umutekano muke. Ni ikibazo abaturage nyamwinshi bagaragaza ko kibabangamiye ku rwego rwo hejuru cyane nyuma yo kubona aya amabandi ari kwiyongera umunsi ku wundi kandi ko noneho hari kwadukamo abana bato cyane.
Biragaragara ko abaturage batabaza cyane ari abo mu kagali ka Gafumba gaherereye muri uyu murenge, aho ngo bakunze kwibasirwa n’amabandi yitwaje amabuye yo gutera hejuru y’inzu maze umuturage yasohoka bakamukubita bivuye inyuma abandi bakinjira mu nzu bagatwara ibiri mu nzu byose bashaka bagahita bagenda kibuno mpa amaguru bakaburirwa irengero ku buryo nta wabashya kubakurikira.
ANGE SEBUTEGE, Umuyobozi w’akarere ka Huye, we yatangaje ko iki kibazo kizwi kuko babitangarijwe n’abaturage birangira ubuhamya ku giti cyabo ko bashegeshwe n’amabandi avuga ko bagiye kugihagurukira kuko umuturage agomba guhora ku isonga mu kugira uburenganzira buhamye ku bye kandi agahorana umutekano . Yongeyeho kandi ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo giteje inkeke buri wese aba ijisho rya mugenzi we maze bagafatanya n’irondo mu gutanga amakuru kubo bakekaho cyangwa bazi ko bakora ubujura.
Ikindi Kandi, aba baturage bagaragaza ibyifuzo byabo ko ko abafashwe bajya baryozwa ibyo bakoze bakagororwa by’igihe kirekire kuko iyo bafashwe bagahita bafungurwa bagarukana amatwara mashya bashaka kwihimura ku babatanzeho amakuru.
UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos