Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Barashimira umushinga wa SEAD ubasigiye ubukungu burambye

 

Umushinga wa SEAD cyangwa se iterambere rirambye ry’ubukungu n’ubuhinzi. Ni umushinga wa Tearfund uterwa inkunga na guverinoma ya Ecosse kandi ugashyirwa mu bikorwa na AEE- Rwanda, yafashije abaturage kwivana mu bukene binyuze mu matsinda ikoreramo ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kuzigama.

Uyu mushinga ukaba usojwe aho wakoreraga hose mu Majyepfo, ukaba wari umaze imyaka 7 ni ukuvuga imyaka 5 yari igenewe umushinga (2017-2022) n’indi myaka 2 y’iyongera (2022-2024).

Uyu mushinga wari ugamije kugabanya umubare w’abantu bafite ikibazo cy’ubukene kandi batuye munsi y’umurongo w’ubukene mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ubwo rero uyu mushinga wasozwaga mu karere ka Huye, mu murenge wa Mukura, hari abaturage bavuze ko bashimiye cyane uyu mushinga wa SEAD, ko wabakuye kure cyane, batatekerezaga ko bahava.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano: Gisagara: Imiryango irenga 700O yahoze mu bukene yafashijwe kubuvamo iyoboka ibikorwa by’amajyambere

Uwera Clemantine utuye mu murenge wa mukura, akagari ka bukomeye, umudugudu wa cyiri, yagize ati” natangiye ndi umukene cyane nta kintu narimfite , ubuzima bwange bwari ubwo guca inshuro  rimwe na rimwe nayo nka yibura  kurya bikaba ikibazo , nyuma y’igihe gito rero AEE RWANDA yaraje itwigisha kwizigamira, ihita ituzanira n’amahugurwa yitwa bitangira ari inzozi , nyuma gato nanone yatuzaniye andi  avuga ngo twongerere agaciro ibyo dukora nubwo njyewe ntacyo nakoraga, gusa nahise njya muri rya tsinda ry’ijana, ndangura avoka kuko bari baratwigishije ko ngerera agaciro ibyo dukora , naziguraga ari mbisi nkazitara zigashya nka zicuruza z’ihiye. Ntabwo baturetse bakomeje kutwigisha SEAD yajemo bahita batwigisha no guhinga. Ubu tuvugana ngeze k’urwego rwo kuba rwiyemezamirimo , ubu nshora amashaza mu Mujyi. Ubu mfite ubushobozi  bwo kugura moto kandi nubatse igipangu cya amazu atandatu”.

Undi nawe witwa IRANKUNDA Alice utuye mu murenge wa Mukura mu kagari ka Rango A umudugudu wa Gaseke yagize ati” turashimira abayobozi ba Tearfund, tugashimira  abayobozi ba AEE Rwanda, ndetse n’umushinga wa SEAD wageze iwacu hano mu karere ka Huye muri Gishamvu na Mukura  waraje ushinga amatsinda 257, Waje ucyenewe dore ko waje ushakisha abantu bakennye,  waje usanga tudatanga Mituweli, tutambara neza , tudakaraba ngo duke ndetse twarisuzuguraga kuko twumvaga turabakene, ubu nta kibazo ndashishikaye kandi ndakomeje”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, nawe yashimiye ibikorwa by’uyu mushinga, ndetse asaba abaturage bagize amahirwe yo guhugurwa ko batapfusha ubusa ayo mahugurwa, bagomba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati”  Icyo dusaba aba baturage bagize aya mahirwe yo gukorana n’uyu mushinga wa SEAD, ni uko uwo ari we wese, yashingira ku mahugurwa yahawe akareba intambwe amaze gutera, yarangiza akavuga ngo reka ntere intambwe idasubira inyuma”.

Akomeza asaba abahuguye ko batagomba kugenda ngo baterere iyo, ahubwo bakomeza gukurikirana abo baturage, kugira ngo barebe niba bari gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Yagize ati” Ikindi ni uko aba bigishije bakomeza bakaba hafi aba baturage kugira ngo barebe koko niba ibyo babigishije bakomeza kubishyira mu bikorwa. Tukaba twifuza rero impinduka z’aho umuntu atuye, ukamenya gutandukanya uwagize ayo  amahirwe n’undi utaragize ayo mahirwe, ibyo rero nibyo byatwereka ko umushinga utabaye impfabusa”.

Mu 2017 ni bwo aba baturage bafashijwe n’umushinga wa AEE Rwanda kwibumbira mu matsinda 1,500 mu Ntara y’Amajyepfo bakoreramo ibyo bikorwa.

 

Uyu mushinga wa SEAD wakoranye n’abaturage mu midugudu 207 yo mu ntara y’Amajyepfo kandi wazamuye ubumenyi bw’ubuhinzi mu bahinzi borozi bato, ubafasha kumenya gukoresha tekiniki y’ubuhinzi burengera ibidukikije mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Related posts