Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye : Bakoze igisa n’ imyigaragambyo kubera kudahembwa amafaranga yabo bakoreye amaso agahera mu kirere

 

 

Abakozi bubaka isoko rya Rango mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bigaragambije bafunga ububiko bwibikoresho byo kubakisha kugira ngo bishyurwe amafaranga ya kazi bakoze.

Aba bakozi bahisemo gufunga ububiko bwibikoresho kugira ngo bagaragaze akababaro bafite bitewe nuko batarahembwa amafaranga bakoreye mugihe kingana n’ ukwezi.

Rwiyemezamirimo wabakoreshaga mbere yagiye atabishyuye amezi agera muri abiri, “kampani yarahindutse izana nabandi bashya(abakozi). Twebwe impamvu twafunze ububiko nuko twabonye ntakundi ikibazo cyacu cyagaragara, Meya yaraje na Visi Meya bavuga ko bazagaruka ariko nta numwe wagarutse” Umwe mubakozi batarishyurwa.

Aba bakozi bavuga ko ntakundi bumvaga babigenza bitewe nuko iryo soko ririkubakwa rigiye kuzura ngo riramutse ryuzuye batabishyuye byaba birangiriye aho. Iri soko ririkubakwa nabikorera binyuze muri kompanyi yitwa Rango investment group arinayo yahaye akazi rwiyemezamirimo urigushinjwa kwambura abo bakozi, akaba atagihari nyuma yo gusoza amasezerano ye mukwezi kwa Kane ariko nawe akaba hari amafaranga atarishyurwa arenga miliyoni 80 bavuga ko arinaho hakavuye ubwishyu bwabo bakozi.
“Ubwishyu burimo kuko hari fagitire ye dufite igera kuri miliyoni 84 kandi nkeka ko aba barimo bararekarama bafite amafaranga atarenze igice cy’ukwezi” Umwizerwa Jean Claude uhagarariye Rango investment group.

Umuyobozi wungirije wa Karere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu we yanenze aba baturage kubera ko bahisemo gukora igisa no kwigaragambya. ” ntago ari igikorwa cyiza gukora imyigaragambyo mugihe ibintu bitarananirana. Ikibazo ndakizi kuko twafashe numwanya wo kuza hano turagikurikirana kuko twasanze kampani yabakoresheje yaragiye itabishyuye ariko nabo mugukurikirana batubwiye ko batanze fagitire kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe. Abakozi bafunze ububiko bwa rwiyemezamirimo akaba arinayo mpamvu twaje ariko buriya tugira amategeko tugenderaho, ufite ikibazo aba agomba kwegera ubuyobozi bukagikemura munzira nziza”.

Nyuma yuko Umuyobozi wungirije wa Karere ka Huye ahageze aba bakozi bijejwe ko bitarenze ku wa 4 utaha bazaba bahawe amafaranga yabo gusa bagasa nabatabyizeye bitewe nuko atari ubwa mbere baba babeshywe kwishyurwa ntibishyurwe.

Related posts