Huye: Bahawe inyigisho zigamije kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

 

Abavuga rikumvikana basaga 80 bo mu Karere ka Huye biganjemo abayobora imiryango itegamiye kuri Leta, amadini, ababozi b’akarere n’abandi, bateraniye mu mahugurwa yiga kuri gahunda yo kongera inyigisho z’ubumwe bw’abanyarwanda, bemeza ko basubiye mu miryango yabo biyemeje kuba intumwa z’amahoro aho batuye.

Ni amahugurwa yahawe yiswe “Trauma-Informed Leadership training” agamije kungurana ubumenyi ku bijyanye n’ihungabana mu muryango nyarwanda, gukira ibikomere no gukemura amakimbirane yabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025, atangirwamo ubutumwa bw’isanamitima bufasha kugarurira icyizere cy’ejo hazaza abafite ibikomere n’ihungabana.

Bamwe mu bayitabiriye bavuze ko bahungukiye byinshi birimo kumenya no gusobanukirwa abafite ibibazo by’ihungabana no kubafasha kugarura icyizere, kubaka umuryango mugari wubakiye k’ubumwe n’ubudaheranwa n’ibindi.

Nyiramuruta Séraphine, ni umwarimu ku Kigo cy’Amashuri cya Tumba akaba ahagarariye abapfakazi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye .

Yavuze ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibikomere by’amateka aboneraho kugira inama abantu yo kuba hafi abafite ibi bibazo.

Yagize ati: “Mu muryango nyarwanda, abantu benshi bafite ibikomere by’amateka y’ahahise. Bamwe muri bo babuze n’abo batura intimba zabo gusa twese dufite umukoro wo kubaba hafi, bityo abafite ibyo bibazo bumve baruhutse.”

Rwandekwe Innocent, nawe wari witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yahungukiye inyigisho nyinshi zitandukanye zishishikariza abanyarwanda kudaheranwa n’amateka no gushyigikira urugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati: “Mu by’ukuri nishimiye ibiganiro twahawe bidusobanurura amateka yaranze u Rwanda. Nubwo hari impinduka nziza zigenda zigaragara mu myumvire, ariko haracyari urugendo mu guhashya ingengabitekerezo ikaranduka mu gihugu burundu”

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kankesha Annonciata, arahamya ko iki gikorwa ari ingenzi mu kubaka igihugu kizira ihungabana cyubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa, aboneraho gukangurira buri wese gufasha buri umwe uje amugana no kubaka umuco w’ukuri, gusaba imbabazi no kubabarira.

Ati “Mu mitangire yacu ya serivise turasabwa kumenya neza icyo uje atugana atwifuzaho bityo haba hari ibikomere afite tukamwumva kandi tukamufasha. Turashima abagenda bagira uruhare mu kuvura ibikomere abarokotse harimo kugaragaza ahari imibiri igashingurwa mu cyubahiro no kuba hafi ababuze ababo.”

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kubaka Amahoro, Gukemura Amakimbirane no Gukumira Jenoside mu Muryango Never Again Rwanda, Gatabazi Clever, yatangaje ko aya mahugurwa agamije gusangiza ubumenyi bw’ibanze abayobozi mu nzego z’ibanze ku bijyanye n’ihungabana, ibikomere mu miryango no kubaka imiryango izira amacakubiri, asaba abantu bose gusobanukirwa no gufasha abantu bibasiwe n’ibi bibazo.

Ati: “Mu muryango nyarwanda hari ibikomere byinshi cyane, byaba ibikomoka mu miryango, mu bibazo byo kubura ababo n’ibindi, ni byiza rero gukomeza gusobanurira bagenzi bacu byinshi byabafasha kugaruka mu buzima bufite icyanga n’icyzere cy’ejo hazaza.”

Yanavuze ko Umuryango Never Again Rwanda utazahwema kwegera abanyarwanda mu rwego rwo kubasobanurira byinshi bishingiye ku kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, aho kugeza ubu bakorana n’amatsinda asaga 500 y’ubumwe n’ubudaheranwa mu turere 18 afite abanyamuryango basaga ibihumbi 10.

 

 

Gatabazi Clever, yavuze ko aya mahugurwa agamije gusangiza ubumenyi bw’ibanze abayobozi mu nzego z’ibanze ku bijyanye n’ihungabana, ibikomere mu miryango no kubaka imiryango izira amacakubiri.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kankesha Annonciata, arahamya ko iki gikorwa ari ingenzi mu kubaka igihugu kizira ihungabana cyubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Aya mahugurwa yari agamijwe kungurana ubumenyi ku bijyanye n’ ihungabana mu Muryango nyarwanda ,gukora igikomere byo mu mutima no gukemura amakimbirane.

 

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye.