Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, abaturage bo mu Karere ka Huye batangaje ko batangiye gufata ingamba nshya zo kwirinda, cyane cyane binyuze mu kwimakaza isuku no gusubukura imikoreshereze y’ubukarabiro.
Akarere ka Huye, kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo, kazwiho gusurwa cyane kubera ibikorwaremezo bikomeye birimo Kaminuza y’u Rwanda, amashuri makuru, ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Abaturage baho batangaje ko bafashe icyemezo cyo kutirengagiza amakuru mashya ku cyorezo cya COVID-19, ahubwo ko biyemeje kongera ingamba mu buryo bunoze kandi burambye.
Mukamana Anathilia utuye mu Murenge wa Tumba, yavuze ko nk’abaturage bafite inshingano zo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bahisemo kongera kwitwararika no gusubira ku ngamba zafashwe mu bihe by’icyorezo.Yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 turakizi, tuzi n’ingaruka cyatugizeho, haba ku buzima bwacu ndetse no ku bukungu. Rero twafashe icyemezo cyo kongera kwimakaza isuku, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kugira ngo dufashe igihugu cyacu kurandura burundu iyi ndwara.”
Abaturage bavuga ko mu bindi bikorwa bari gushyira imbere harimo no gukangurira bagenzi babo gukoresha ubukarabiro n’amazi meza, kugira isuku mu ngo no mu bice rusange, no kwirinda kujya ahari abantu benshi batikingije cyangwa batubahiriza amabwiriza y’isuku rusange.
Nshimiyimana, umwe mu baturage bo muri aka karere, na we yunze mu ry’abandi avuga ko hakenewe ubukangurambaga burambye bugamije kugarura imyitwarire myiza y’abaturage mu kwirinda indwara zandurira mu mwuka, harimo na COVID-19.Yagize ati: “Hari ubukarabiro bwubatswe mu gihe cya COVID-19 ya mbere, ariko ubwinshi ntibugikora. Dukeneye ubukangurambaga bushishikariza abaturage kongera kubukoresha, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagasubukura ibikorwa by’isuku ku rwego rw’utugari.”
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu bipimo 16,000 biheruka gufatwa, 0.7% byabyo byagaragayemo ubwandu bwa COVID-19. Nubwo ibi byongera kwerekana ko icyorezo kitaracika burundu, nta murwayi n’umwe urembye wari wamugaragara.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko iki cyorezo kigarutse kidafite ubukana nk’ubwo cyari gifite mu bihe byashize.Yagize ati: “Nta giteye ubwoba gihari kuko ababonetse ntabwo barembye. Ni ibintu bisa n’ibicurane bisanzwe. Ibyavuye mu bipimo bigaragaza ko abarwaye Covid-19 bari munsi ya 1%, kandi ni abantu batarembye.”
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa COVID-19. Ubwoko bushya bw’iyi ndwara bwiswe NB.1.8.1 buri kugenda bwiyongera ku rugero rwa 10% ku Isi yose, ndetse bukaba bwaramaze kugaragara mu bihugu birimo Irlande y’Amajyaruguru na Pays de Galles.
Ibi bituma inzego z’ubuzima ku Isi hose zisaba abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda, haba mu gukaraba intoki kenshi, kwambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe, gukingirwa, no kwirinda ahateraniye abantu benshi.
Abaturage bo mu Karere ka Huye, kimwe n’abandi Banyarwanda bose, barasabwa gukomeza kwitwararika no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, kugira ngo hirindwe ko cyasubira gushegesha ubuzima bw’abantu n’ubukungu bw’igihugu.