Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Abaturage barasaba ko inyamaswa zibonera zajyanwa muri Pariki

 

Inyamaswa zirimo inkende, Ingeragere, ziba mu ishyamba rinini rya Kaminuza, rizwi nka Arboretum, ziravugwa ko zonera abaturage imyaka yabo, dore ko ngo ziyongera umunsi ku munsi.

Aba baturage bavuga ko bahinga ntibasarure bitewe nuko imyaka yabo yonwa n’inyamaswa ziva muri iryo shyamba arizo inkende, ingeragere, dore ko ngo inkende zirirwamo, ingeragere zikararamo, ndetse ngo si izo gusa kuko hari n’izindi, kandi baba biriwe banazirinze ariko bikaba iby’ubusa, akaba ariho bahera basaba ko zavanwa muri iri shyamba, zikajyanwa muri pariki zizwi Rwanda.

Umwe mubaturage yagize ati” Ziraza zikarisha zigahera kumurongo, imigozi zikamaraho, umwumbati ziracimbura, ibishyimbo zirashogora, twabuze uko tubigenza, niba wiriwe uzicunze mu gitondo urarambirwa ugataha zikaba zijyiyemo”.

Akomeza agira ati” Bibaye byiza ababishinzwe bazikura hano, bakazijyana mu zindi Parike, kubera ko zangiriza abaturage benshi”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko hari kurebwa icyakorwa kuri icyo kibazo, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, gusa mu gihe nta kirakorwa, agira inama abahinzi yo guhinga ibihingwa bitononwa n’izo nyamaswa.

Yagize ati” Inama twagiye tugira abaturage ni uguhinga ibihingwa bidashobora kubangamirana n’urusobe rw’ibinyabuzima, kandi twagiye tubahuza n’abantu bashinzwe ibinyabuzima, natwe turacyashaka icyakorwa kubufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere”.

Aba bahinzi mu gihe basaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona igisubizo kirambye kuri izi nyamaswa zibonera, Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) yo isaba Abanyarwanda kuba ibisubizo by’ibibazo biboneka mu bidukikije.

Related posts