Huye: Abarerera mu ishuri ribanza rya New Vision Primary School barishimira intambwe yo kwibohora mu burezi.

 

Byagarutsweho mu birori byo gushyikiriza indangamanota zigaragaza umusaruro w’abana bo mu myaka itatu y’amashuri y’inshuke no mu myaka itandatu y’amashuri abanza b’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 byabaye kuri uyu wa 05 Nyakanga 2025.

Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo bagaragaza intambwe yo kwibohora mu bijyanye n’uburezi bagaragaza ko ubu abana hari urwego rwiza bagezeho kandi rwiza mu myigire yabo.

UWAMWIZA Jaqueline, umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo avuga ko hari byinshi ashima mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye harimo imyigire aho abana basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi bagatsinda neza.

Yagize ati: “Ubu abana bariga neza , kera twigaga dufite imyaka irindwi cyangwa umunani ariko kuri ubu umwana w’imyaka itatu ajya mu ishuri kandi bikagaragara ko yunguka byinshi cyane dore ko ababyeyi babo nabo usanga bagiye mu mirimo. Ni intambwe nziza rero igihugu cyacu cyagezeho kuko bitanga umusaruro mwiza ku bana ndetse n’ababyeyi babo.”

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza yo kongera amashuri aho ikibazo cyo kugenda urugendo runini ujya kwiga kigenda kigabanuka ndetse n’abikorera badahwema gushora mu burezi.

Ibi byongeye gushimangirwa kandi na MANIRAGUHA Jean Baptiste uvuga ko abana basigaye bategurwa bakiri mu mashuri y’inshuke mbere y’uko binjira mu mashuri abanza.

Yagize ati: “Ubu umwana asigaye yiga imyaka itatu mu kiciro cy’inshuke, ni igihe gihagije cyo kuba amaze kugira ubumenyi bw’ibanze ku buryo adasubira inyuma mu myigire ye bityo akazakura atsinda neza.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya New Vision KAMANA Phocas, agaragaza ibyishimo Kwibohora byabazaniye harimo uburezi bufite ireme aboneraho gushimira Leta y’u Rwanda idahwema gushira imbaraga mu guhugura abato binyuze mu burezi, abashoramari badahwema kubushoramo kandi agaragaza intambwe iki kigo kimaze gutera mu mitsindishirize.

Yagize ati: “Burya igiti kigororwa kikiri gito, ndashimira rero Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame wabaye ku ruhembe mu kubohora iki gihugu ku bw’ibyiza adahwema kutugezaho harimo uburezi n’ibindi byinshi.Ndashimira kandi abashoramari badahwema gushora mu burezi mu rwego rwo guteza imbere ejo hazaza h’ababyiruka.”

Yasoje ashishikariza ababyeyi kutavutsa amahirwe abana babo igihugu gitanga ahubwo bakabaraga ishuri.

New Vision Primary School ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2012, kuri ubu rifite abanyeshuri 495 n’abakozi 30. Ni ishuri rigagagaza impinduka mu burezi bufite ireme mu Karere ka Huye kuko riherutse ku ba irya mbere mu Ntara y’Amajyepfo n’irya kane ku rwego rw’igihugu mu bigo by’amashuri abanza muri gahunda yo gutanga uburezi bufite ireme mu bana b’u Rwanda.

 

Abana bitwaye neza bahembwe.

UWAMWIZA Jaqueline,  avuga ko hari byinshi ashima mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye harimo imyigire aho abana basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi bagatsinda neza