Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Abahavuka barishimira iterambere ry’ aka Karere

 

 

Abakomoka mu karere ka Huye bavuga ko mu minsi yashize, bari bahangayikishijwe no gusubira inyuma mu iterambere kwa Huye, gusa kuri ubu barashima ko umujyi w’aka Karere ukomeje gutera imbere.

Muri iki cyumweru abavuka muri Huye ariko batuye mu nce zitandukanye z’igihugu, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, ibyo biganiro byibanze cyane ku kureba uko akarere ka komeza gutera imbere.

Gutera imbere kwa Huye ni ibintu byanyuze cyane abanye_huye byumwihariko abatahatuye ariko bagirayo inkomoko, aho bavuga ko mu minsi ishize babonaga Huye biri kwanga, aho hari nk’inzu nyinshi ziherereye mu mujyi ariko zari zishaje yewe n’izidashaje ugasanga ntizifite abazikoreramo, yewe ko hari na haba batagikorerwamo.

Habinshuti Jean Pierre , uvuka mu Murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye ariko ubu abarizwa I kigali, avuga ko Huye isigaye yaravuye hasi ngo iyo utemebereye mu Mujyi wa Huye, uhita ubona ko yahindutse cyane.

Agira ati “Iyo urebye ubona ko hari ibikorwa remezo bigezweho. Imihanda yarubatswe, dufite Sitade Mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa byo kwakira abantu nk’amahoteli birimo biragenda byitabwaho”.

Aba baturage ba kavukire I huye bakomeza bavuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu guteza imbere Huye muri rusange byumwihariko mu bice by’ibyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko impamvu nyamukuru yo kuzamuka kwa Huye, ari ubuyobozi bwiza kandi bushyira imbere inyungu z’abaturage.

Agira ati “Hari gahunda yo gukwirakwiza by’umwihariko ibikorwa remezo, kandi bitwara ingengo y’imari nini. Hari imihanda ya kaburimbo, gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi, ibyo byose ni ibikorwa bikenera ingengo y’imari”.

Umuyobozi wa karere ka Huye, Ange SEBUTEGE, akomeza avuga ko hari n’ibindi bikorwa bakora bizamura ubukungu bwa Huye, harimo ibikorwa byo gutunganya ibishanga, kunoza imiturire bubakira abatishoboye, ahamya ko biri mu byatumye ingengo y’imari yikuba inshuro zirenze eshatu (3), ugereranije no mu gihe cyashize.

Mu myaka igera mu 10 ishize, aka Karere ka Huye ka kubiwe inshuro eshatu ingengo y’imari Leta ikagenera. nko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, Huye yahawe miliyari zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abaturage abamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 71%, ndetse abamaze kugerwaho n’amazi meza baragera kuri 88%.

Related posts